CHANTIER MU MPUZANKANO (UNIFORME) NSHYA
Kuva mu ntangiriro y’icyi cyumweru turimo, abakozi bo kuri chantier iberamo ibikorwa byo kwagura kiliziya yacu, bahawe impuzankano(uniformes) zibatandukanya n’abandi bantu bagenda kuri paruwasi . Iyo mpuzankano igizwe n’agashati n’ingofero.
Iyi mpuzankano(uniforme) ifite akamaro kanini cyane kuko uretse gutuma abakozi barushaho kugira ishema na morale ku kazi , ingofero ubwayo ifite akamaro ko kurinda umukozi uyambaye, cyane cyane iyo habaye impanuka iturutse hejuru cyangwa icyo yikubise hasi.
Uyu mwenda wo ufasha umukozi ushinzwe chantier kumenya aho abakozi be baherereye, no kubatandukanya n’abandi , cyane cyane nka hano kuri paruwasi, aho abakozi bashobora kwivanga n’abakristu baje gutanga umuganda cyangwa abandi basanzwe bagenda kuri paruwasi gusaba serivisi bakeneye.
Iyo mpuzankano kandi ubundi igomba guhita ihabwa umuntu wese wemerewe kwinjira kuri chantier aje nko kureba aho imirimo igeze.
Gapita rero ushinzwe chantier yari akwiye kumenya ko inzo mpuzankano atari umurimbo gusa, ahubwo zagombye kumufasha gukurikirana abakozi be ku kazi , kurinda umutekano w’abari kuri chantier bose. Nta mukozi wari ukwiye kwemererwa kuyivanamo igihe cyose ari mu kazi,kuko ntawamenya aho impanuka ituruka. Ni byiza rero ukwirinda, aho gutegereza kuzivuza niyo umuntu yaba afite ubwishingizi.( Mieux vaut prévenir que guérir )
HABUMUKIZA Joseph
Komisiyo y’itangazamakuru
Paruwasi Gikondo