KU MUNSI MUKURU WABAHARIWE, ABIHAYIMANA BAKOZE AGASHYA I GIKONDO
Itariki ya 2 Gashyantare Kiliziya yizihiza umunsi mukuru wahariye Abiyeguriye Imana. Mu Rwanda uyu munsi mukuru Abihayimana b’ingeri zose babishoboye bakunze kuwizihiza bakora urugendo nyobokamana i Kibeho, abo bidakundiye bakawizihiza bifatanya n’abakristu mu gutura igitambo cya misa. I Gikondo ho kuri uwo munsi bakoze agashya kasize amarangamutima menshi mu mitima y’abakristu baje mu misa y’uwo munsi.
Kuri uwo munsi i Gikondo habaye misa ebyiri nk’ibisanzwe mu minsi y’imibyizi, mu gitondo no kumugoroba. I Gikondo kandi, bikaba bimenyerewe ko abakristu baza bitwaje bougies, kandi igitambo cya misa kigatangirira imbere y’umuryango wa kiliziya hanze. hanyuma bose bakinjira mu kiliziya mu mutambagiro batuje, za bougies baje bitwaje zicanye. Mu misa yo kumugoroba ho rero usanga ari ibindi bindi, kuko uretse amatara yo mu kiliya aba asanzwe aba yaka ku mugoroba, Ingoro y’Imana iicyo gihe iba yahindutse irabagirana yose kubera izo bougies ziba zaka. Agashya kabaye kuri uyu wa kane rero muri iyo misa yo kumugoroba, ni uko liturujiya yose y’uwo munsi yakozwe n’abihayimana: Uretse abasaseredoti n’abahereza bato wabonaga kuri altari uko bisanzwe, indi mirimo yose isigaye: gusoma, kuririmba, guturisha yose byakozwe n’abihayimana. Ibyo bikaba byaranyuze abitabiriye iyo misa bizamura amarangamutima yabo.
Inyigisho y’iyo misa yo ku mugoroba yatanzwe na Padiri Jean Eric Mutabazi wo muri Paruwasi ya Karama, akaba yari umushyitsi i Gikondo, yibanze cyane ku kugaragaza uburyo uwihayimana ari umuntu nk’abandi ariko akaba fite umwihariko, kandi koko niko bimeze, n’izina ryabo ubwaryo rirabisobanura neza: Ni “Abihaye Imana”. Igitabo cy’Abalevi nacyo kitwereka ko n’ubwo abaherezabitambo babana n’abandi, bari bafite umwihariko uhuje n’inshingano zabo muri rubanda. (Soma Abalevi utwe wa 8 wose)
Mu kiganiro Padiri Jean Eric yagiranye n’umwe mu bagize komisiyo y’itangazamakuru ya Paruwasi nyuma y’igitambo cya misa, yibukije ko Uwihayimana nawe ari umuntu ariko na none akaba atari umuntu usanzwe. N’ubwo tubana nabo, tugakina nabo, tugasabana nabo, burya ni ibimenyetso by’Ingoma y’Imana mu bantu, yagize ati:
“Uyu munsi ni umunsi w’ibyishimo, ni umunsi mukuru wahariwe abiyeguriye Imana muri kiliziya. Ni umunsi tuba twizihizaho na none umunsi mukuru wa Yezu Kristu yegurirwa Imana mu Ngoro. Na none rero nk’uko nabivuze mu nyigisho, Uwihayimanamana ni ikimenyetso cy’Ingoma y’Imana mu bantu. Uwihayimana akaba rero ari umuntu, urangwa n’amasezerano atatu dukora muri kiliziya: Isezerano ryo kumvira, isezerano ry’ubumanzi cyangwa ubusugi, hamwe n’isezerano ry’ubukene. Ibyo rero bigafasha uwihayimana gusa na Yezu, mu mitekerereze, mu migirire no mu mibereho ye mu buzima busanzwe. “
Muri icyo kiganiro yagiranye nawe, yasobanuye ibijyanye n’umuhamagaro wo kwiha Imana, yagize ati:”
Umuhamagaro ni ijambo rigari, dufite imihamagaro inyuranye, buriya no gushaka/ ugushyingirwa ni umuhamagaro( vocation au mariage) , hakaba rero n’umuhamagaro wo kwiha Imana. Ukwiha Imana rero ni umwe mu mihamagaro inyuranye dufite muri Kiliziya.
Padiri Jean Eric yavuze no ku kibazo cy’urubyiruko usanga rutamenya umuhamagaro warwo muri kiliziya, kandi rugaragara muri gahunda nyinshi kiliziya igira, atanga n’inama zarufasha:
” Ni ugukomera gusenga cyane cyane bacecetse, kuko buriya Imana ivugira mu mutima ucecetse. Ikibazo urubyiruko ruhura nacyo muri iyi minsi ni uko dufite ibintu byinshi bidusakuriza: Ikoranabuhanga, social media. Ibyo bikabarangaza, bigatuma umujeune atagishobora gushishoza ngo yumve ijwi ry’Imana rivugira mu mutima we. Icyo nashishikariza urubyiruko ni ugusenga, ni ugusoma Ijambo ry’Imana, hanyuma rugashishoza rugatega amatwi ijwi ry’Imana rivugira mu mutima w’umukristu. Inama naha urubyiruko ni ugukunda isengesho, ni ugukunda Ijambo ry’Imana, rugasoma Bibiliya, ni ugufata umwanya wo gutuza no guceceka kugira ngo rushobore kumva iryo jwi ry’Imana rivugira mu mitima yabo.”
Dukomeje kwifuriza abihayimana bose ubutumwa bwiza no gukomeza kubera isi ibyo bimenyetso byibutsa ko Ingoma y’Imana iturimo rwagati.
HABUMUKIZA Joseph