GIKONDO: KU MUNSI BIFURIJWEHO NOHERI,BAZIRIKANYE BAGENZI BABO BABUZWA UBURENGANZIRA BWO KWISHIMA

Sangiza inkuru
Umwana uhagarariye abandi atanga ubutumwa

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Ukuboza 2022, abana bakabakaba 600 bitabiriye igitambo cya Misa cyo kubasabira no kubifuriza umunsi mukuru wa noheri n’umwaka mushya wa 2023. Gahunda yose yosojwe n’ubusabane bwaranzwe n’imikino inyuranye yafashije abana gusoza umwaka wa 2022 bishimye.

Mu nyigisho Padiri Dominiko Tumaini NGENDAHAYO, Omoniye w’abana n’urubyiruko, yatangiye mu kiliziya, yavuze ko guha aban agaciro bihwanye no kubifuriza kumera nka Yezu Kristu, yabivuze muri aya magambo: “Iyo duhaye agaciro abana, by’umwihariko igihe twizihiza Noheri, tuba twifuza ko aba bana bacu bavuka, bakura, bakamera nka Yezu Kristu, n’imico yabo ikamera nk’iya Yezu Kristu.

P. Dominiko, omoniye w’urubyiruko n’abana

Ni ijambo ryanyuze abana bose bari bitabiriye igitambo cya misa, ku buryo yababajije niba hari abifuza kumera nka Yezu Kristu maze bose bamanikira rimwe amaboko yabo.Yaboneyeho kwibutsa ababyeyi babo, ko uyu munsi ari umunsi mukuru wa bana, kandi ko n’igitambo cya misa cyabaturiwe aricyo kigamije , ati:”Uyu munsi rero ni umunsi mukuru w’abana, ni nayo mpamvu igitambo cy’Ukarisitiya cy’uyu munsi, twakigeneye aba bana. Isengesho rikuru ry’uyu munsi, ni ugutakambira Imana kugira ngo aba bana bacu bakure bashimisha Imana, bakurane ubwenge, bakurane ubuhanga, bakurane ubushishozi, bakurane ubusabaniramana mu byo bakora byose.”

Yasabye kandi ababyeyi kurinda abana ibintu byose biri hanze bishobora kubasenyera abana babo,bibabuza kwishima, abasaba kubatoza cyane cyane indangagaciro yo gukura bigana Yezu. Ati:” Ibintu bidukikije hano hanze ni byinshi kandi rimwe na rimwe bisenya abana bacu. Ntayindi ndangagaciro rero dushobora guha bano bana bacu uretse kubifuriza gukura nk’akana Yezu twagaragiye kuri Noheri. Babyeyi muri hano rero, uyu umunsi tugomba kureka abana bacu bakanezerwa, ariko bakanezerwa tubaha ikintu cy’abaciro. KUMENYA IMANA. Kandi abana bacu tukabatoza kumenya Imana bakiri batoya.”

Abana basabwe kujya bibutsa ababyeyi babo gusenge igihe babyibagiwe

Yasoje inyigisho ye ashishikariza abana kwitoza gusenga iwabo mu ngo, kuko umwana ushaka gukura asa na Yezu Kristu yiga gusenga. Ati:“Umwana ushaka gukura nka Yezu yiga gusenga”. Iyo nteruro yayibasubirishijemo incuro ebyeri, amaze kumva ko bayifashe nk’inyikirizo, akomeza abawira, ati:” Abana! Nimugera mu rugo, mbere yo kurya, mugiye kuryanma, mubyutse mujye mwiragiza Imana. N‘ababyeyi nibibagirwa gusenga, mujye mubibutsa gusenga! Mwabyumvise?” Maze bose basubiriza icyarimwe ngo “Yegoooo!

 Yasoje inyigisho ye ashishikariza ababyeyi kumva ko gusenga ariwo murage bakwiye guha abana babo, ati: Ndumva umurage mwiza umubyeyi yaha umwana we, ari ukumenya Yezu Kristu no kumenya Umubyeyi Bikira Mariya.

Mbere yo gusoza igitambo cya misa, hari hateganyijwe ubutumwa. Ku ikubitiro, uhagarariye abana yahawe ijambo. Burya koko “igi ryahanuye inkoko”. Ijambo yavuze ryarimo ubutumwa bufite buremereye bukomeye. Ni ubutumwa bureba abana ku ruhande rumwe,ariko ku rundi ruhande bukareba ababyeyi, kiliziya, igihugu cyacu ndetse n’isi yose.

Uhagarariye abana yatangiye  yibutsa abana bagenzi be ibijyanye n’umunsi mukuru wa noheri twizihiza, ati:” Koko rero Noheri itwibutsa ko Imana yemera kwigira umwe muri twe, yemeye kudufasha guheka imiruho yacu kugira ngo ibone kutworohereza. Imana iri kumwe natwe, mu byishimo no mu mihangayiko yacu ya buri munsi. Kuba Imana iri kumwe natwe, nibitume twumva ko turagiwe n’umushumba mwiza, utwifuriza ineza igihe cyose, ntadutererane mu gihe cy’ibibazo by’ubuzima.

 

Umwana yibukije kandi ko Noheri ari umunsi Mukuru w’Umwana Yezu, maze yamagana yivuye inyuma ibintu byose bivutsa abana ibyo byishimo nk’intambara zivugwa hirya no hino ku isi, asaba ko izo ntambara zahosha kugira abana bari muri ibyo bihugu birimo intambara n’imidugararo nabo babashe gusogongera ku burenganzira bwabo bwibanze bwo kwishima.

Intambara ni kimwe mu bibuza abana ibyishimo

Yaboneyeho kandi kwamagana n’abahohotera abana babakorera “ibyampfurambi”, kuko bibabuza uburenganzira bwabo bwo kubaho. Yagize, ati: “N’ubwo tuwizihiza mu byishimo, turazirikana abana bo mu bihugu byazahajwe n’intambara, badashobora kwizihiza uyu munsi mu byishimo, bigatuma natwe twongera kwamagana abavutsa abana uburenganzira bwabo bwo kubaho, kimwe n’ababakorera ibyamfurambi, babasambanya, nk’uko mudahwema kubyumva hirya no hino mu gihugu cyacu ndetse no hirya no hino ku isi.” 

Yasabye ababyeyi kubatiza ingufu, kugira ngo bana babashe kurengera bagenzi babo bavutswa ubwo burenganzira.

Yasabye kandi abana bagenzi be, kurangwa n’ikinyabupfura, ati: “Kuri uyu munsi w’abana rero, turasaba abana twese duteraniye hano ko twarangwa n’ikinyabupfura mu mibereho yacu yose. Ubupfura rero ni ukuba uvuka mu muryango ukize ntusuzugure abakene, wagira imbaraga ntiwirate, wasonza ntiwibe.”

Abana bakenewe kubaho mu muryango bafite amahoro n’umutekano

Yasoje avuga no ku bibazo byugarije ingo n’imiryango imwe n’imwe, nk’ubwimvikane buke hagati y’ababyeyi, ubutane, imidugararo mu miryango iterwa ahanini no kuba ababyeyi babanye badasezeranye imbere y’Imana n’imbere y’amategeko, ibibazo bituruka ku bukene n’ibindi byinshi bituma abana bo muri iyo miryango babaho batishimiye kuyibamo cyangwa babaho batishimye namba. Asaba imiryango ifite ibibazo nk’ibyo kurangamira urugo rutagatifu rw’i Nazaretti, rwa Yozefu, mariya na Yezu.

 

 

Mu ijambo uhagarariye ababyeyi we yavuze, yashimiye Paruwasi iyi gahunda yo gufasha abana kwishimira Umukiza w’isi watuvukiye,ashimira amatsinda anyuranye afasha abana guhura, ashimira n’imiryangoremezo yitabiriye gutangiza utugoroba tw’abana. Yacukije ijambo rye asaba abasaseredoti kujya basura ayo matsinda kuko bibongerera imbaraga, anasaba imiryangoremzo itaratangira guhunda utugoroba tw’abana kubikora bwangu.

Nyuma y’igitambo cya misa abana bose n’ababyeyi babaherekeje bakomereje mu cyumba mbera byose, aho bakurikiye imikino inyuranye abana bari babateguriye. Basoje gahunda zose mu busabane bwaranzwemo udushya n’ubuhanga abana bateguye mu rwego rwo kwifurizanya Noheri nziza n’umwaka mushya muhirewa 2023.

Byari ibyishimo birenze urugero

Mu gusoza gahunda zose z’umusi, Padiri Omoniye na Komisiyo y’urubyiruko bagajeje ku bana impano bari babateguriye, asaba ababyeyi gukomeza ubufatanye muri iki gikorwa ngaruka mwaka,  kugira ngo umwaka utaha, hatazagira umwana n’umwe ucikanwa n’ibi birori.

Andi mafoto

Abana bakanyujijeho biyerekana mu ntambuko
Umudiho unogeye ijosho, mu mbyino inogeye amatwi
Padiri Ominiye yishimiye ubwitabire ariko yifuza ko umwaka utaha bazarushaho
Misa ihumuje, bose berekeje aho ibirori byagombaga gukomereza
Umwe mu mukino washimishije abari aho , ni aho biganye Yozefu na Bikira Mariya

HABUMUKIZA Joseph