Iyi “chantier” turimo nitutayitagatifurizamo tuzayihindaniramo”

Sangiza inkuru

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 09/05/2018, mu nyigisho Padiri Mukuru Rwasa Chrysante yatanze mu gitambo cya misa ya mu gitondo, yasabye abakristu kumva ko imirimo yo kwagura Kiliziya ya Paruwasi ya Gikondo ibareba bose, ariko abasaba kwitonda kuko  ngo “iyi chantier turimo nitutayitagatifurizamo tuzahindaniramo”. Ibi yabivuze abihuza n’ishyaka ryaranze intumwa za mbere za Yezu, ashishikariza buri mukristu kurangwa n’ishyaka ryo guharanira ko igikorwa twatangijwe cyarangira neza. Yibukije  ko ubutagatifu butangirira ku dukorwa duto duto dutuma tugumana n’Imana no kugendana nayo igihe cyose cyane cyane muri iki gihe paruwasi yacu iri mu rugendo rutagatifu rwo kwagura kiliziya yacu.  Ati : ” Jye namenye Imana, nzaguma aha  kuri iyi chantier kugeza Kiliziya irangiye. Mujye mwitahira,  muryamye, musinzire, ariko mumenye ko nimubyuka muzajya muhansanga. Niyo naryama sinasinzira , ntibyankundira. “

Iyo padiri Mukuru asaba abakristu kugira ishyaka, ntaba abeshya, reba nk’aha ari wenyine n’abakozi basudira, barimo gufungura za ntebe abakristu bicaragaho, agaterura wenyine imbaho. Habaye hari abandi bakristu bamufasha, byarushaho kwihuta kandi nawe akabona akanya ko gukora indi mirimo yo gukenura ubushyo yashinzwe
Padiri Mukuru aterura imbaho zari zigize intebe abakristu bicaraho

Iyi nyigisho yatanze umusaruro kuko misa ya migitondo ikirangira, abakristu benshi bahitiye mu busitani buri imbere ya salle, kugira ngo bavaneho pavets zari ziharunze , kuko hashobora kuzifashishwa muri iki gihe kiliziya itararangira kwagurwa.

Izi pavets zimaze iminsi zirunze hano imbere ya Kiliziya, abakristu bamaze kumva inyigisho padiri mukuru yabahaye muri iki gitondo, basohotse bafata imifuka baraziterura, ubu ntiwamenya ko zahigeze. Turashimira abakoze uwo muganda, mu gihe gito kandi bakawukora neza.

Buri wese yasohotse asaba umufuka kugira ngo abone uko aterura ayo mapavets

nyuma y’akanya gato gato pavets zose zarizimaze kuvanwaho, utamenya ko zahigeze. Ibi bigaragaza ko tubishatse n’ibindi twabigeraho. Turashimira abakoze umuganda w’uyu munsi mu gitondo

Mu gihe bamwe bavanagaho pavet, imbere mu kiliziya twavanagamo natwe za ntebe

Turashimira rero abo bose bakomeje kwitanga, kandi tubashishikariza gukomeza kuko hakiri byinshi bashobora  gufashamo Padiri Mukuru, kuko usanga imirimo myinshi  ayirimo wenyine. Dore nk’ubu kuva ejo , arimo gufungura intebe zo mu Kiliziya wenyine, kandi tuvuga ko tumufasha.

HABUMUKIZA JOSEPH

KOMISIYO Y’ITANGAZAMAKURU

PARUWASI GIKONDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *