GIKONDO: ABAKRISTU BASABWE KUMVA KO UBUZIMA BWABO ARI “ADVENTI”
Kuva ejo ku cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo Kiliziya yinjiye mu gihe gikomeye cy’ADVENTI. Mu nyigisho ya Padiri Nsabimana Jean Pierre MIHIGO , Padiri Mukuru wa paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mugatagatifu Visenti Pallotti, yasobanuye icyo adventi aricyo, abikubira mu byiciro bitatu, asaba abakristu gufata ubuzima bwabo bwose nk’adventi.
Mu cyiciro cya mbere yasobanuye ko ari igihe gikomeye cya kiliziya cyibutsa igihe cyo kwitegura amaza ya Nyagasani, Umukiza n’umucunguzi kuri Noheri. Ati :” Adventi ni igihe gikomeye kandi gitagatifu cyo kwitegura Umunsi Mukuru wa Noheri, umunsi mukuru w’ivuka ry’Umukiza n’Umucunguzi. Aho Umwana w’Imana yigize Umuntu akavukira munda ya Bikira Mariya i Betelehemu ya Yudeya.” Adventi rero ikaba icyo gihe cy’ibyumweru 4, kiliziya yagennye kugira ngo abakristu bitegure cyane cyane ku mutima no kuri roho uwo munsi Mukuru wo kuzirikana ivuka ry’Umukiza wacu Yezu Kristu.
Yakomje agire ati:” Ariko tuzirikana ko noneho, kuri iyi Noheri , ntabwo Umwana w’Imana azongera kuvukira mu nda ya Bikira Mariya, ibyo byabaye rimwe rizima… Muri iyi Noheri tugiye kwizihiza, Umwana w’Imana agiye kuvukira mu mitima yacu. Agiye kuvukira mu buzima bwacu, agiye kuvukira mu ngo zacu. Agiye kuvukira mu miryango yacu, agiye kuvukira mu mateka yacu, kugira ngo ayatagatifuze. Kugira ngo ahari umuvumo ahashyire umugisha, ahari agahinda ahashyire ibyishimo. Ngiyi Noheri twitegura muri iyi minsi. Ni ukugira ngo Umwana w’Imana avukire muri twebwe, aze adutagatifuze, aze atugire abana b’Imana byuzuye koko, aze aduhe umugisha uvuye ku ijuru. Buri wese rero akore uko ashoboye kugira ngo ategure umutima we, ategure urugo rwe, ategure umuryango we, ndetse n’amateka ye, umwana w’Imana ayavukiremo, maze ayatagatifuze ahari hashaririye habashe kongera gusubirana uburyohe.
Iyo twitegura Noheri, abantu bubaka ibirugu mu ngo zabo, ubu natwe ni igihe cyo gusukura imitima yacu, twubaka ikirugu mu mitima yacu kugira ngo Umwana w’Imana naza, azasange hari aho akwiye gutura,maze abane natwe, abashe kongera kuduha koko umugisha ukwiriye abana b’Imana. Mbifurije rero Adventi nziza.
Icyiciro cya kabiri cy’amaza y’Umwana w’Imana yasobanuye ako ari igize aza guca imanza, yagize ati:” Amaza ya kabiri y’umukiza wacu ni igihe azagaruka bwa kabiri aje kuducira urubanza. Ni wa munsi w’imperuka. Aho buri wese muri twebwe, azahinguka imbere y’Umwana w’Imana akamubaza ati : “mpa raporo y’ubuzima bwawe”.
Aho yaboneyeho gusobanura imamvu muri iki gihe cy’Adventi, liturujiya iteganya umwambaro wa mauve cyane cyane iyo bagiye gushyira, asaba buri wese guca bugufi agaha icyubahiro Imana. Ati :” Niyo mpamvu muri adventi twambara uyu mwambaro w’ibara rya mauve , ubusanzwe twambara mu gihe cy’igisibo , twamba no mu gihe cyo gushyingura. Mu gihe cya advent , uyu mwambaro wibutsa buri wese ko umunsi umwe tuzahura n’iri bara, baririmba ngo :”Twaremewe kuzajya mu ijuru.” Niyo mpamvu igihe iki gihe cya Adventi, ari igihe cyo kutubwira ngo :” Ca bugufi icyubahiro ugihe Imana.
Adeventi nyamara ntikwiye kudukura umutima , n’uko yakomeje abisobanura.Ati :“Ni ukutwibutsa ko ubuzima bwacu bwose ari :”Adeventi”. Ni ukubaho dutegereje Umwana w’Imana uzaza, ni ukubaho dutegereje uwo munsi. Si igihe cyo kudukura umutima ahubwo ni igihe cyo kugira ngo tube maso kandi dusenge tutavaho tugwa mu bishuko. Tube maso kandi tubeho twiteguye uwo munsi kugira ngo ntuzadutungure ahubwo uzatubere uwo kongera guhura n’Imana. Kugira ngo Nyagasani atugororere ibyiza twakoze. Ntabwo Imana yaturemeye kuturimbura. Imana yaturemeye kugira ngo tubeho kandi tubeho neza muri ubu buzima bwa hano ku isi, byose bizuzurizwe nmu bwami bwijuru aho tuzaba turi kumwe n’Imana n’abamalayika n’abatagatifu bose.”
Icyiciro cya gatatu cy’amaza ya Nyagasani nk’uko yabisobanuye “ Ni uko Umwana w’Imana aza buri munsi, mu gitambo cya misa, mu masakramentu, mu masengesho no mu bikorwa by’urukundo”, yabisobanuye amuri ay magambo: “Yezu yaravuze ngo “aho babiri cyangwa batatu bateraniye mba ndi rwagati muri bo” Aza mu gitambo cy’Ukarisitiya, aza mu masakramentu matagatifu. Iyo duhawe Ukaristiya, iyo duhabwa amasakaramentu, duhuriramo na Yezu. Aza mu masengesho tuvuga, aza mu bikorwa by’urukundo. Dusabe rero kugira ngo iteka ryose uko umwana w’Imana aza, aba ariko turushaho kumwakira maze adusangize ku mugisha w’abana b’Imana, ubuzima bwacu bwose burusheho kunogera Imana n’abantu.
Yasoje inyigisho ye agira ati:”Dusabe muri iki gitambo cy’Ukaristiya, ngo iyi minsi dutangiye izatubere iminsi y’imigisha, iminsi yo gutegura imitima yacu, iminsi yo gutegura ubuzima bwacu , maze koko Nyagasani naza, azasange tumwiteguye, adusangize ku byiza by’abana b’Imana maze ubuzima bwacu bukomeze kurushaho kurangwa n’amahoro n’ibyishimo bituruka ku ijuru. Pawulo Mutagatifu yabitubwiye, ati: “ Tugendane umurava nk’abagenda ku mugaragaro amanywa ava, nta busambo, nta businzi, nta busambanyi nta biterasoni, nta ntonganya nta shyari. Ahubwo nimwiyambike Nyagasani Yezu Kristu” (Rom13,13-14). … I yi minsi rero itubere iminsi yo kurushaho kugarukira Imana, iminsi yo kurushaho kwisubiraho, iminsi yo kurushaho guharanira ubutungane, kugira ngo Umwana w’Imana naza azabone aho atura muri twebwe, yongere aduhe ubuzima bushya, yongere aduhe mugisha uturuka ku ijuru.
Dusabe rero kugira ngo Ijambo ry’Imana ridufashe kurushaho kubaho twitegura, kurushaho kubaho turi maso, maze koko uwo munsi nugera, Umwana w’Imana naza azasange turi tayari kumwakira, yongere adusangize kuri uwo mugisha atuzaniye, maze ubuzima bwacu bwose burusheho kunogera Imana n’abantu, kandi ibyo dukora byose bikomeze kutwegereza ubwiza bw’Imana, bityo tube koko abana b’Imana buzuye. Dukomeze kubisaba twisabira dusabira n’abakristu bose, ngo iyi minsi itubere iminsi y’imigisha, kandi idufashe kwakira uwo mugisha ukomeka ku ijuru.
Nyagasani Yezu nabane namwe!”
Tubufurije mwese adventi nziza.
HABUMUKIZA Joseph