“Sinje guhagarika cyangwa kudobya ibyari bihari, nje nje kugira ngo tubikomeze.”(P.J-Pierre)
Ubwo yayoboraga inama ya mbere y’abagize Inama y’Ikenurabushyo ya Paruwasi Gikondo, ku cyumweru tariki ya 02 Ukwakira 2022, Padiri Mukuru Nsabimana Jean Pierre, yagarutse cyane ku magambo “ubufatanye”, “gukomeza” ibyo asanze no kubikomerezaho, ati: “Sinje guhagarika cyangwa kudobya ibiriho, nje nje kugira ngo tubikomeze.”
Ku itariki ya 28 /08/2022 nibwo habaye umuhango wa kwakira Padiri Nsabimana Jean Pierre , nka Padiri Mukuru Mushya wa Paruwasi ya Gikondo, wari usimbuye Padiri Rwasa Chrysante. Nyuma y’ukwezi kumwe ahawe izo nshingano, ku itariki ya 02 Ukwakira 2022, yahuye bwa mbere n’abagize Inama y’Ikenurabushyo ya Paruwasi ya Gikondo, mu nama idasanzwe. Twibutse ko Inama y’Ikenurabushyo ya Paruwasi , arirwo rwo rwego rukuru ruyobora Paruwasi muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ruteganywa n’Amategeko ya Kiliziya No 536, igika cya 1 , yo ku wa CDC/1983. Ingingo ya 3 ya Sitati igenga Inama y’Ikenurabushyo ya paruwasi, isobanura ko “Inama y’Ikenurabushyo” ari “inama ngishwanama”. Muri Arkidiyosezi ya Kigali, Inama y’Ikenurabushyo ya paruwasi ishyirwaho kandi ikagengwa n’amabwiriza y’Arkiyepisikopi wa Kigali. Padiri mukuru akaba ariwe Perezida wayo, nk’uko biteganywa mu ngingo ya 12 y’iyo sitati.
Muri paruwasi ya Gikondo, iyo Nama igizwe n’abahagarariye inzego zikurikira, ari nabo bayitumirwamo iyo yateranye: Abagize Biro ya Paruwasi, abayobozi ba za komisiyo zisanzwe, Abaperezida ba Santarari zombi, Abayobozi b’impuzamiryangoremezo, Abihayimana bahagarariye imiryango y’abihayimana ikorera muri paruwasi, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya muri paruwasi cyangwa ifatanyije na Leta. Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gikondo. Kuri izo nzego hiyongeraho abayobozi ba komisiyo zidasanzwe zirebana n’igikorwa cyo kubaka Kiliziya. Ngizo inzego zari ziteraniye muri iyo nama Padiri Mukuru Jean Pierre yari ayoboye bwa mbere mu buzima bwe bwa gisaseredoti, nk’uko yazimurikiwe na Visi Perezida wa Biro y’Inama y’ikenurabushyo, Bwana Murenzi Vincent, mu ijambo yavuze ryo kumuha ikaze no kumwakira nka Perezida w’Inama y’Ikenurabushyo ya Paruwasi Gikondo.
Mu ijambo rya mbere yagejeje ku bagize Inama y’Ikenurabushyo ya Paruwasi ya Gikondo, yababwiye ibyishimo atewe no kuba yaraje i Gikondo, ababwira uko yumvise bavuga Gikondo, ababwira uko asanzwe abazi anababwira ibyo abatezeho, abasezeranya ubufatanye no gukomereza ku byo asanze.
“ Nishimiye kubana namwe muri iyi Nama y’Ikenurabushyo. Ndizera ko tuzakomeza gufatanyiriza hamwe, tukubaka kiliziya yacu n’ingoma y’Imana hano i Gikondo. Narishimye cyane kuza kubana namwe kuko Gikondo ndayizi. Gikondo ibyinshi barabyikorera, ibyinshi barabizi kamdi kuva cyera ni imwe mu maparuwasi y’intangarugero muri Kigali. Ni abantu bitanga, ni abantu bamaze kumenya umwanya w’umulayiki. No mu buzima bwa paruwasi no mu buzima bwa kiliziya, ngira ngo Gikondo turi ku isonga”. Ibyo rero ndabibashimira kandi ndizera ko tuzakomeza kurushaho” gufatanya.
Yakomoje ku buryo yakiriwe muri Paruwasi ku itariki ya 28/08/2022, agira ati: “Nabonye birenze. Mwanyakiriye neza cyane n’umuvandimwe wanjye Emmanuel. Iyo mbibwiye abanyaruhango, ndababwira nti: ” Kigali ni Kigali, ni Capital, ntabwo ari kimwe n’ahandi hose”. Nongeye kubashimira rwose urugwiro mwatwakiranye, umunsi mukuru mwiza mwadukoreye, amacadeaux mwaduhaye, karibu mwaduhaye; ndizera ko tuzakomeza gufatanyiriza hamwe, tukuba iyi paruwasi yacu.”
Ubwo bufatanye asaba, yabugaragarije no muri iyo nama ya mbere, aho kimwe n’abandi bagize Inama y’Ikenurabushyo, yitabiraga igikorwa cyo gutanga ibitekerezo ku mirongo migari izashingirwaho mu gutegura igenamigambi rya paruwasi ya Gikondo muri myaka itanu iri imbere (2023-2027)
Iyi nama y’Ikenurabushyo yasojwe hafashwe imyanzuro 12 yose ubu ikaba yaramaze gutangarizwa abakristu, ndetse imwe muri iyo yaratangiye no gushyirwa mu bikorwa. Yisomere nawe aha , unamenye uruhare usabwa. 👇
Imyanzuro y’inama idasanzwe yo ku wa 2 Ukwakira 2022 (2)
Ubundi, Padiri Jean Pierre ni umupadiri umaze imyaka 25 akoze amasezerano ya mbere mu Muryango w’Abapalotini; yaje kuyobora Paruwasi ya Gikondo mu mwaka yizihijemo Yubile y’imyaka 22 amaze ahawe ubusaseredoti. Gikondo aje kubamo kandi, asanzwe ayimenyereye nayo, kuko imyaka 14 ya mbere y’ubuzima bwe bwa gisaseredoti ariho yayimaze. Ni ubwa mbere ariko abaye Padiri Mukuruwa paruwasi, n’ubwo amenyereye inshingano ziremereye mu Muryango. Muri iki gihe yungirije Umukuru w’Umuryango w’Abapaltini mu Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Bubiligi. Mbere yo kuza kuyobora paruwasi ya Gikondo, yabaga mu Ruhango, aho yari amaze imyaka 5 ayobora Urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe kuva aho aviriye kwiga i Burayi.
Arahamenyereye ariko akeneye ubufatanye muri byose nk’uko yabigarutseho cyane mu ijambo yagejeje ku bagize Inama y’Ikenurabushyo ya Paruwasi uwo munsi. Ku buryo bw’umwihariko abakristu ba Paruwasi ya Gikondo nabo, bafite umukoro utoroshye wo gukomera ku bigwi n’imyato Padiri Mukuru yumvise bavugwaho akihagera, bituma bafatwa nk’intangarugero, bakaza ku isonga mu “kwitanga” no “kumenya umwanya wabo mu buzima bwa kiliziya n’ubwa paruwasi“.
Twifurije Padiri mukuru kuryoherwa n’umwaka wa yubile arimo no kugira ishya n’amahirwe mu butumwa bushya yatangiye!
HABUMUKIZA Joseph