Padiri Chrysante yakiranye ibyishimo Padiri Jean Pierre umusimbuye
Kuri icyi cyumweru tariki 28 Kanama muri paruwasi ya Gikondo habereye umuhango wo kwakira Padiri mushya Jean Pierre uje kuba Padiri Mukuru wa paruwasi yitiriwe Mutagatifu Vincent pallotti ,yakiriwe na mugenzi we Padiri Rwasa Chrysanthe wari Padiri mukuru wayoboye iyi paruwase imyaka 6. Si Padiri Rwasa wenyine ugiye kuko agendeye na Padiri Germain Lusenga WAMUNGU wari usanzwe ari Padiri wugirije yahawe ubutumwa muri Diyosezi ya Butare aho yashinzwe kuyobora Paruwasi ya Kibilizi, na Padiri Aimable IRAKARAMA wakoraga mu icapiro Pallotti Presse , ubu akaba yarahawe ubutumwa mu gihugu cy’u Bufaransa kimwe na Padiri Rwasa.
Uyu muhango wabaye mu misa ya kabiri yatangiye isa yine igitambo cya misa cyayobowe na Padiri Faustin wahawe isakramentu ry’ubupadiri kuwa 21 Kanama 2022, i Kibeho, iyi misa yasomye akaba ari iya mbere aganuje abakristu ba paruwasi ya Gikondo. Ni ibirori byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose: Abasaseredoti baturutse hirya no hiro mu yandi maparuwasi n’imbaga ya bakristu. Padiri HARELIMANA François usanzwe uyobora Ingoro ya Nyina wa Jambo i Kibeho niwe wari uhagarariye Umuyobozi w’Umuryango w’Abapalotini mu Rwanda muri Congo no mu Bubiligi.
Ni igitambo cya misa cyabimburiwe no guha umugisha inzu igeretse Paruwase ya Gikondo yujuje binyuze mu bushake n’imbaraga by’abakristu. Muri uwo muhango wo kuyiha umugisha, Padiri François wari uyiyoboye yasabiye umugisha abazayikoreramo bose, abasabira kuzirinda amakimbirane n’imyiryane. Ubwo yayiteraga amazi y’umugisha , yagize ati: “Nyagasani ha umugisha iyi nzu dutashye uyu munsi , ukure ubute mu bazayikoreramo bose. Nyagasani naduhe urukundo rwe, asangire natwe ibidushimisha n’ibitubabaza byose natwe ariko twemere kuyoborwa nawe maze iyi nzu ayikwizemo amahoro ye kandi ayasakaze no mu baturanyi bacu bose.”
Mu kuzirikana ijambo ry’Imana ryasomwe muri uwo muhango, yagize ati”: Imana yaje guturana natwe si uguturana natwe gusa ahubwo ni ukubana natwe no kuba muri twe. Maze rero iyi nzu ikaba ikimenyetso cy’aho Imana isingirizwa n’abahagenda ndetse n’abahakorera bose”
Nk’uko byari biteganyijwe, misa cy’uwo munsi yasomwe na Padiri Faustin IRAGENA Camarade, kuko kuva ahawe isakramentu ry’ubusaseredoti, yari misa ye yambere aganuje abakristu ba paruwasi yabeyemo akiri Diyakoni.
Padiri Chrysante yifurije ishya n’ihirwe uje kumukorera mu ngata, anashimira abakristu uburyo babanye
Nta cyiza nko gusoza ubutumwa neza no kubutangirira mu byishimo
Ubwo Padiri Rwasa Chrysante yaganiraga na komisiyo y’itangazamakuru ya paruwasi, yavuze ko yishimye cyane ndetse yifuriza ishya n’ihirwe uje kumusimbura: ” Padiri mushya ugiye kunsimbura ndamwifuriza ishya n’ihirwe, ndamwifuriza ubutumwa bwiza kandi nkaba muragije abakristu narimazemo imyaka isaga itandatu , ndamwifuriza kuzabana nabo neza akabegera, agakomereza aho naringereje.”
Akomeza ati: “Abakristu ndabashimira ko twabanye neza ,mu bufatanye, nkabiyumvamo nabo bakanyiyumvamo. Nta na rimwe nigeze mbitabaza ngo mbabure ; ndabashimiye mbikuye ku mutima kandi ndabifuriza gukomeza gukomera mu kwemera , mu kwizera no mu rukundo ndetse no gukomeza kugaragaza ubuvandimwe nk’ubwo bangaragarije mu myaka yose twamaranye.”
Mu munaniro yagize yabonyemo urukundo rwinshi
Aganira na Komisiyo y’itangazamakuru ya paruwasi, Padiri Chrysante yahishuye ingano y’ibyishimo bye n’imvano yabyo: ” Ibyishimo mfite ni byinshi, nishimiye ko abakristu twatangiranye tukaba tunasoje tukiri kumwe. Uko gufatana urunana nibyo byanshimishije cyane ubundi nanjye nkashimishwa n’uko nta mukristu wambagamiye nanjye ntawe nabangamiye. Nagize umunaniro mwinshyi ariko muri uwo munaniro nahabonye urukundo rwinshi, rw’abakristu kuko nagendanye n’abana bakishima, najya mu rubyiruko bakishima ndetse najya no mubakuru tukishima. Nkumva ibyicyiro byose mbyisanzuyemo hari haraye nko murugo. Niyo mpamvu ibyishimo byanjye bifite ishingiro”.
Uyu Padiri Rwasa Chrysante asimbuwe na Padiri Jean Pierre wakoreraga ubutumwa bwe mu Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe mu gihe Padiri Germain Lusenge asimbuwe na Padiri Emmanuel TWAGIRIMANA wakoreraga ubutumwa bwe muri paruwasi ya Kinoni, muri Diyosesi ya Ruhengeri.
Amafoto agaragaza uko umunsi wagenze