I Gikondo imbaga y’abakristu yishimiye kongera gutambagiza Isakramentu Ritagatifu
Buri mwaka Kiliziya Gatolika yizihiza Umunsi Mukuru w’Isakaramentu, abakristu bakishimira kuritambagiza mu duce tunyuranye paruwasi yabo iherereyemo. Mu mwaka wa 2020 n’uwa 2021, ntibyakunze kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid 19. Uyu mwaka, nyuma y’imyaka 2, abakristu hirya no hino mu maparuwasi yabo, babonye ayo mahirwe. Muri Paruwasi ya Gikondo Paruwasi naho ibyishimo byari byose. Binyuranye n’ibyumweru bisanzwe, kuri iki cyumweru hari habaye misa ebyiri gusa mu gihe ubundi hano kuri paruwasi habaga misa 5.
Ibyo bikaba byari mu buryo bwo gufasha abakristu bose babishoboye kwitegura no kwitabira uwo mutambagiro mutagatifu dore ko bose bari banyotewe no kongera kuwukora. Abana n’abakuru sibo babonye misa ya kabiri ihumuza. Ishyushyu ryo kongera kuzenguruke uduce twa Kanserege na Maremebo by’Umurenge wa Gikondo ryari ryinshi, dore ko bahaherukaga mu mwaka wa 2019. Ku bana bari baraye bahawe ukarisitiya ya mbere ho byari ibindi bindi.
Guhera ahagana saa nibwo Igitambo cya Misa cyari gihumuje, maze umutambagiro utangira ubwo. Wari umutambagiro ubereye ijisho, wiganjemo ibara ry’umweru n’umutuku. wari umutambagiro urangwa n’ituze riranga abari mu isengesho, byatumaga n’abandi batawurimo bawubaha , ku buryo baba abagenzi bari ku maguru, cyangwa abari mu modoka zabo no kubindi binyabiziga bahagararaga bikareka abari mu muri uwo mutambagiro bagahita. Uko abakristu bavaga ku ntera bajya kuyindi , niko umubare w’abari mu mutambagiro wagenda urushaho kwiyongera kuko uretse abari batangiranye nawo ku kiliziya, hari bandi bagendaga biyongeramo bavuye mu ngo zabo aho umutambagiro wanyuraga, hari nabasohokaga mu bipangu byabo bakuruwe n’umurishyo w’ingoma cyangwa indirimbo n’imbyino bikarangira bakomeje kujyana n’abandi.
Nyuma w’uwo mutambagiro, utagira uko usa , twasigarana iki ? Inyigisho Padiri Dominiko Tumaini Ngendahayo yatanze uwo munsi yadufasha kubona ingingo 10 buri mukristu yasigarana ku Mukuru w’isakramentu. Buri gihe rero twizihiza umunsi Mukuru w’Isakramentu, tujye twibuka ko :
- Yezu Kristu yagiranye natwe igihango gikomeye.
- Yezu Kristu ari impamba y’ubuzima mu rugendo turimo hano ku isi.
- Yezu yaduhaye umubiri we nk’Ingwate y’ubuzima bwacu.
- Yezu Kristu yatwihayeho ifunguro rihoraho rya roho n’umubiri byacu.
- Yezu Kristu yatwihayeho igitambo nyabuzima.
- Ubumwe bwacu nk’abakristu bushingiye ku gitambo cy’ukarisitiya.
- Abakristu twese turi mu rugendo kandi ko nta muntu ushobora kudufasha kurusoza uretse Yezu Kristu ubwe.
- Guhimbaza Isakramentu Ritagatifu ari uguhimbaza umushyikirano w’Imana n’abantu.
- Gushengerera Isakramentu ritagatifu ari uburyo buduhuza n’Ijuru.
- Ukarisitiya ari ishingiro n’isoko ry’ubumwe by’abakristu.
Andi mafoto agaragaza uko byari byifashe uwo munsi
Habumukiza Joseph
Komisiyo y’Itangazamakuru