Gikondo:Padiri Patient yarenze umupaka w’ururimi atanga umuganura mu kinyarwanda
Ku cyumweru tariki ya 05/09/201, abakristu ba Paruwasi ya Gikondo bakiriye Padiri Patient KATEMBO KIOMA, wahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti ku wa 29/06/2021 na Myr Willy NGUMBI i Goma muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Kizito, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, banakira Diyokoni Faustin IREGENA CAMARADE, washyizwe mu rwego rw’Ubudiyakoni na Myr Célestin HAKIZIMANA wa Diyosezi ya Gikongoro, ku wa 22/08/2021, i Kibeho”.
Nyagasani niwe witorera , agahamagara abo ashaka. (Iburyo: P. Patient; ibumoso: D. Faustin)
Kuri misa 4 zasomwe kuri icyo cyumweru, misa 3 Padiri Patient yazisomye mu kinyarwanda, inyigisho yazo itangwa na Diyakoni Faustin. Misa imwe yonyine niyo yasomwe mu giswahili, anayitangamo inyigisho ye mu giswahili. Muri macye, abakristu bagize amahirwe yo kuganuzwa kabiri uwo munsi, kuko Padiri Patient yabaganuje ku ngabire y’ubusaseredoti, Diyakoni Faustin nawe abaganuza ku nyigisho ye ya mbere atangiye muri iyi paruwasi yahawemo ubutumwa nka “vicaire” mu gihe azahamara yitegura guhabwa isakaraementu ry’Ubusaseredoti.
Uwo munsi kandi ushobora kuzaba mu minsi Padiri Patient atazibagirwa, kuko ariwo yasomyeho bwa mbere misa mu kinyarwanda. Aha umuntu azirikana ingorane n’inzitizi zishoboka zose ashobora kuba yarahuye nazo, nk’umuntu utaramenyera ururimi, bigakubitiraho no kuyobora igitambo cya misa muri urwo rurimi, hafi umunsi wose. Ariko Roho Mutagatifu yikorera ibye, k’uko nk’uko padiri Mukuru yabivuze, n’ubwo akiga ikinyarwanda bwose ” icyo avuze kirumvikana”
Mu yo nyigisho yatanze mu misa eshatu zasomwe mu kinyarwanda, Diyakoni Faustin yahamagariye abakristu gukora ku buryo bajya “bashimira Imana kabiri”, binyuze mu bikorwa by’urukundo bituma abo babikoreye bamenya Imana, bakayishimira nabo binyuze mu bikorwa byiza bakorerwa. Yagize ati: “Nimwemere rero ko Imana ikuzwa kubera mwebwe, kubera ibikorwa byanyu byiza bigaragaza ukwemera kwanyu. Uko niko umukristu yagombye kubaho. Umukristu agashima Imana mu masengesho ye, ariko agatuma Imana ishimwa n’abandi binyuze mu bikorwa bye by’urukundo. Gushima Imana wowe ubwawe ariko ugatuma n’abantu bashima Imana kubera ibikorwa byawe . Bityo ukaba ushimye Imana kabiri.”
Yasoje iyo nyigisho asaba buri kwemera ko gukizwa na Nyagasani kugira ngo paruwasi ngo abashe kuzibuka ku mutima: ” Tubitekerezeho rero kugira ngo mu buzima bwacu, tujye twemera Nyagasani Yezu adukize, adukize ubukene bwacu atubwire ngo “zibuka”, tuzibuke ku mutima wacu maze tumufashe kwamamaza Inkuru nziza mu bikorwa byacu, cyane cyane iby’irukundo.”
Padiri Patient nawe mu ijambo rigufi yagejeje ku bakristu yaje yita “inshuti nziza”, yashimiye Imana impano y’ubuzima iha buri wese, ashimira Padiri Mukuru wamuhaye umwanya wo gusoma misa ye ya mbere mu kinyarwanda, anashimira abakristu kubera inkunga bamuteye. Yagize ati: Nyakubahwa Padiri Mukuru wa paruwasi yacu, nshuti nziza, bakundwa muri Nyagasani, muraho! (…) Uyu munsi ndashimira Imana yo kubera impano z’ubuzima iha buri wese muri twe. Hanyuma ndashimira Padiri Mukuru wacu, ku buntu yatanze uyu mwanya kugira ngo tubashe gusenga no kuyobora Ukarisitiya nka misa yanjye ya mbere no kuyizihiza mu Kinyarwanda. Ndashaka no kubashima mwese, inkunga zanyu zitandukanye, mwadushyigikiye mu masengesho yanyu mu gihe cyo kwitegura kwimikwa.”
Yashimiye kandi abakristu bihanganiye ikinyarwanda cye, ariko abizeza ko abivanyemo isomo rikomeye:” Ndashimira mwese maje kubona akanya ko gusengera hamwe n’ubwo mfite ingete nke zijyanye no kutamenya ururimi rwanyu. Ariko kwihangana kwanyu kunyigisha ibintu byinshi, cyane cyane kwicisha bugufi no kwitonda. Ndabasaba kunsengera.(…) Ntabwo mfite byinshi byo kuvuga, mfite imipaka mu mvugo y’ururimi rw’ikinyarwanda.” Padiri Mukuru nawe yasabye abakristu gukomeza kumufasha no kumumenyereza kukivuga cyane cyane igihe bahuye nawe: “Ndabasaba ko igihe cyose muhuye nawe mwajya mumushishikariza kuvuga ikinyarwanda kugira ngo akimenyere”.
Padiri Patient yahawe ubutumwa i Gikondo ku kicaro cy’umuyango aho ashinzwe imirimo inyuranye azafatanya no gufasha Padiri Mukuru ku cyumweru ( vicaire dominical). Mu gihe Diyakoni Faustin nawe, n’ubwo afite indi mirimo ashinzwe muri communauté no mu icapiro, yahawe ubutumwa bwo kuba vicaire wa paruwasi, aho azaba afite inshingano nyinshi kandi zinyuranye zirimo: “Gusoma Ijambo ry’Imana no kuryigisha, kugemurira abarwayi, kubatiza, gushyingira, gushyingura no gufasha imiryango y’agisiyo gatolika.”
Padiri Mukuru n’abanyamabanga ba Biro ya Paruwasi bashyikiriza impano bahishiye Padiri na Diyakoni
Mu izina ry’abakristu bose, Biro y’Inama y’Ikenurabushyo ya Paruwasi niyo yabashyikirije urushisho rubahishurira ko bakiriwe bose ku mugaragaro kandi ko bishimiwe mu butumwa batangiye muri paruwasi ya Gikondo.
Bose tubifurije ubutumwa bwiza tugira tuti: “Niba Uhoraho ari amahoro yawe, niba Uhoraho, ari ibyishimo byawe, komeza inzira watangiye, wicika intege, wahisemo neza, Nyagasani muri kumwe.”
Ubutumwa bwiza mwese.
HABUMUKIZA Joseph