Amateka
AMAVU N’AMAVUKO YA PARUWASI
- Paruwasi ya Gikondo ni imwe mu ma Paruwasi y’Arkidiyosezi ya Kigali. Yiyambaza Mutagatifu Visenti Pallotti. Yatangiye ari santarali ya Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu, kuva muri 1976; ariko nta nyubako yayo bwite yari ifite, kuko mbere y’uko igira kiliziya, yagiye ikorera hirya no hino mu gace ka Gikondo iherereyemo : Ku mashuri ya Gikondo, mu kigo nderabuzima cya Gikondo, mu kigo cya Radio Mera, no mu cyumba ndangamuco cya Gikondo.
- Padiri Hozer Henri yavaga kuri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu, akaza gusomera abakristu misa. Abo bakristu babanje kujya bateranira mu ishuri rya Gikondo, ryari ryubatse aho amashuri y’Urwunge rw’Amashuri Mutagatifu Visenti Pallotti yubatse muri iki gihe. Icyo gihe ryari rigizwe n’akazu gafite icyumba kimwe gusa, kubakishijwe amabuye, kuva hasi kugera hejuru, kanasakaje amategura.
- Aho ikigo nderabuzima cya Gikondo cyari kimariye kubakwa, abakristu bavuye ku ishuri rya Gikondo,batangira kumvira misa mu cyumba kimwe cy’inama cy’icyo kigo nderabuzima. Ariko kubera ubuto bwacyo, abakristu bamwe bakayumvira hanze. Babifashishejwemo n’Abapadiri b’Abapallotini bari bamaze kugira inyubako batuyemo iri ahari urugo rwabo ubungubu, abakristu bemerewe kujya basengera mu kigo cya Mera, cyakoraga Radio Mera,ndetse batangira no kumvirayo misa.
- Abo bapadiri bamaze kuzuriza inyubako yabo ya mbere, abakristu bavuye mu kigo cya Mera, batangira gusengera no kumvira misa mu cyumba ndangamuco cyari kimwe mu mazu agize izo nyubako. Icyo cyumba ndangamuco nicyo cyagiye kivugururwa kivamo “sale polyvalente” paruwasi ifite ubungubu.
- Muri 1980, nibwo iyi kiliziya yari yatangiye kubakwa muri 1976, yatashywe ku mugaragaro nk’ingoro ya Paruwasi nshya ya Gikondo, yitirirwa Mutagatifu Visenti Pallotti, igahabwa umugisha n’Umushumba w’ Arkidiyosezi ya Kigali MusenyeriVisenti Nsengiyumva, iyo mihango ikaba kandi yaritabiriwe n’uwahoze ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda icyo gihe.Kuva icyo gihe kugeza ubu ikaba iyoborwa n’Abapadiri b’Umuryango w’Iyamamaza butumwa Gatolika, bazwi ku izina ry’Abapadiri b’Abapalotini.
- Icyo gihe Paruwasi nta santarali yari ifite, ahubwo yari igabanyijemo inama z’uturere 6