GIKONDO : Abakristu bishimiye ifungurwa rya Kiliziya

Sangiza inkuru
Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020, ibyishimo byari byose ku bakristu ba Paruwasi gatorika yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti bitewe n’uko Kiliziya  ya paruwasi yabo iherutse gufungurwa nyuma y’igihe kinini yari imaze ifunze.

Hashize icyumweru kimwe Paruwasi  Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti  Pallotti iherereye mu Karere ka Kicukiro  mu Murenge wa Gikondo, yemerewe kongera gufungura imiryango yayo kugira ngo abakirisitu bongere  binjire mu Ngoro y’Imana bazanywe no kuyisenga no kuyisingiza, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID -19.

“Shimwa Mwami wacu, ratwa ku isi hose….”

Umunsi w’ejo ku cyumweru rero bikaba byari ku nshuro  ya kabiri bongeye guturira hamwe Igitambo cya Misa. Kuri bose, ibyishimo byari byinshi, nyuma y’amezi arindwi (7) Kiliziya ifunze,  abakristu basengeraga mu ngo zabo nk’uko bari barabishishikarijwe n’Umwepisikopi mu minsi ya mbere y’ifungwa rya za Kiliziya.

Twibutse ko kuva ku wa 21 Werurwe 2020 ubwo hatangizwaga gahunda ya Guma Mu rugo mu gihugu hose, Kiliziya zose  n’insengero byahise nabyo  bifungwa, nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya korona virusi cyugarije isi yose n’igihugu cyacu kirimo. Kuva icyo gihe rero Kiliziya, n’izindi nsengero z’amatorero n’amadini nabyo ntibyongeye guterana. Ariko mu  minsi ishize zimwe muri za Kiliziya n’insengero zatangiye kugenda zifungurwa gahoro gahoro, ariko inzego zibishinzwe zabanje gusuzuma ko zubahirije amabwiriza  yo kwirinda korona virusi.

Ku itariki ya 18 /10/2020 ubo kiliziya yafungurwaga bwa mbere mu misa eshatu bemerewe , uwo munsi haje abakristu mbarwa bitewe n’igihe bemenyesherejwe ko bafunguriwe. Kuri iki cyumweru cya kabiri, nyuma y’aho Paruwasi Gikondo  nayo iherewe ubbwo burengenzira, abakirisitu bakomeje kugaragaza ibyishimo byabo, kubera ko hari haciye igihe kinini badaturira hamwe igitambo cya Misa. Kuri bo basanga gihe kigeze  kugirango abagikomeje kujya ahandi bagaruke ku isoko.

Madamu Esther ati : “Ibyishimo byambanye byinshi”

Twaganiriye n’umwe mu bakrisitu bari baje mu misa, madamu TWIVUGIRIMANA Marie Esther,  yagize ati: ” Ibyishimo byambanye byinshi kuba baradufunguriye nabyakiriye neza kubera ko hari haciye igihe umuntu ategerana n’Imana uko bikwiye ngo abantu bahurire mu nzu yayo. Mbere batarafungura numvaga mbabaye cyane, kuko tuvoma ibyishimo mu ngoro y’Imana.  Rero nahoraga mbaza amakuru. Ubu rero ndashimira Imana ko byakunze kandi tuzakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kugira itazongera gufungwa”.

Madamu Virginie nawe ati:” Ni umunezero gusa gusa”

Naho madamu NYIRANZEYIMANA Virginie,  akaba n’umunyamabanaga wa mbere w’Inama ya Paruwasi y’Ikenurabushyo muri Paruwasi ya Gikondo, yagize ati : ” Ni umunezero gusa gusa! Kubera ko twari tumaze iminsi tujya kuvumba hirya no hino kubo bafunguriye mbere yacu, twari twaratatanye none ubu twongeye kunga ubumwe bwacu bwa Paruwasi yacu kandi turishimye turakeye”.

Yakomeje atanga n’ubutumwa ku bandi bakristu bakijya hirya no hino mu yandi maparuwasi yandi, ati : Nibagaruke iwabo ! Ni ubukangura mbaga buzahoraho uko iminsi izakomeza kugenda. »

Ku ruhande rw’abakorerabushake ba paruwasi bafasha abakristu baje gusenga neza banubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 abaje mu misa gukomeza kubahiriza  amabwiriza yo kukirinda , barashimira cyane abakiristu baza mu misa kuko babona ko bamaze kugenda bayasobanukirwa neza ayo mabwiriza, n’iyo hagize ugaragaraho ko atayumva neza baramufasha bakamwerekera akabimenya akayubahiriza.

Kuri Emmanuel  abakristu bamaze gusobanukirwa n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19

UWIDUHAYE Emmanuel ni umwe mu bamuyobozi b’amatsinda y’abakorerabushake, akaba akuriye itsinda ryafashafije abakristu bari baje mu misa ya kabiri, yadusangije ibirebana n’uburyo abona inshingano zabobazubahiriza: « Abakirisitu barabyumva bakubahiriza amabwiriza neza, babikora neza, bazira mu misa ku gihe, bakibuka guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse no gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune mbere yo kwinjra muri kiliziya. Buri wese abanza gusuzuma ko ari kuri lisiti  yatanzwe n’imiryangoremezo yabo ».

Yakomeje avuga ko n’ubwo harimo abazinduka bakazira ku gihe hatabura n’abandi baza bakerewe cyangwa bakanasiba kandi ubwo umwanya w’uwasibye ugapfa ubusa kandi wenda hari undi wifuzaga kuza gusenga ntabibone kuko hoherejwe undi. Abayobozi b’imiryango remezo barasabwa rero gukomeza kwibukiranya n’abakiristu.

Tuganira na Padiri Mukuru wa Paruwasi Gikondo , RWASA Chrysante,  nawe yishimiye kuba bongeye gusubira mu Kiliziya, agaragaza ko kumara amezi agera kuri 7 abantu badasenga ari ikintu gikomeye. Ati : « Kuri jye, ni ibyishimo bidasanzwe kuba twongeye gusenga.  Aya mezi arindwi tumaze ntamisa, ni ikintu kiremereye ku musaseridoti. Ariko ubwo muzi  gusoma misa mu kiliziya ntamuntu urimo ? Byabagaho mu bihe bidasanzwe abantu bakwiye imishwaro. Ariko kubura abantu ubareba cyo ni ikintu gikomeye cyane . Ubu rero kuba twatangiye gusenga  n’ubwo abantu bataza ari benshi nk’uko byari biteganyijwe, nibura byakuyeho cya cyuho cy’uko byari bimeze hagifunze, kuko bashobokaga ko byanatera umuntu guhungabana. »

Padiri Mukuru Rwasa Chrysante nawe ati: ” Kuri jye ni ibyishimo bidasanzwe”

Yakomeje agira ati:  « n’abaza,  baza gahoro gahoro, kuko bamwe na bamwe bagiye bajya kuvumba misa mu yandi ma paruwasi , ariko byo ni byiza. Aho ikibazo kiri ni abandi bagisinziriye kubera kumenyera kwibera mu rugo, ku buryo hari n’abasigaye bajya mu mirimo yabo isanzwe no ku munsi wo ku cyumweru.»

Ku bijyanye na gahunda yo kubanza kwiyandikisha mu muryangoremezo, Padiri Mukuru yasobanuye ko ari uburyo bwo guha amahirwe menshi abakristu ba paruwasi, kuko ubwo buryo « butuma byibuze muri buri muryangoremezo habonekamo umukristu uwuhagararira,  maze mu bumwe bwa paruwasi tugasenga dutuje », kuko ku myanya 170 yateganyijwe mu Kiliziya muri iki gihe haba harimo nibura 142 yaba iteganyirijwe abakristu baturutse mu miryangoremezo, indi isigaye ikaba yasaranganywa abaturutse ahandi.

Ni byiza kwishimira ko Ingoro y’Imana yongeye gufungurwa, ariko nanone buri mukristu afite inshingano yo kubahiriza amabwiriza yose arebana no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, kugira ngo hatazagira impamvu yatuma kiliziya yongera gufungwa.

 

Andi mafoto:

Isabella Iradukunda