GIKONDO MU MYITOZO ITATU

Sangiza inkuru

Nyuma y’aho muri iyi minsi hatangiwe amabwiriza ya “Guma mu rugo” nk’imwe mu ngamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus COVID -19, Paruwasi ya Gikondo yitiriweMutagatifu Visenti Pallotti, yafashe izindi ngamba nshya / “initiatives” zigamije gufasha abakristu gukomeza kuguma mu ngo zabo ariko batuje kandi banakomeza gusigasira imigenzo n’indangagaciro z’ubukristu. Nyuma y’aho ku itariki ya 31 Werurwe 2020 itangije gahunda ya “Gumana natwe Nyagasani”, ejo ku wa mbere tariki ya 06 Mata 2020 yatangije indi y’imyitozo itatu(3).

Nk’uko Padiri Mukuru w’iyi Paruwasi, P. Rwasa Chrysante yabisobanuye mu butumwa yoherereje abakristu be yifashishije imbuga nkoranyambaga whats’app zihuza bamwe mu bakristu b’iyi  paruwasi, gahunda ya “Gumana natwe Nyagasani” igamije guhumuriza abakristu aho bari mu ngo zabo. Aragira ati:

Kimwe n’aba bigishwa ba Emawusi natwe dusabe Yezu aze agumane natwe mu ngo zacu.

YEZU AKUZWE ITEKA! Paroisse ya Mutagatifu Visenti Pallotti mu rwego rwo kubana natwe mu ngo zacu, irateganya gahunda ya ” GUMANA NATWENYAGASANI” (LK. 24,29) ngo Yezu aduhumurize adutabare. Abapadiri tuzajya dusoma misa 3 kuri paruwasi TWENYINE dusabira abakristu aho bari mu ngo n’abari mu kazi, ndetse tunasabira ibi bihe turimo. Iya mbere izajya itangira saa moya za mu gitondo (07H00), iya kabiri saa sita z’amanywa ( 12H00) naho isoza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ( 18H00 ).

 Umwitozo wa I: Rozari idahagarara

Nk’uko yabisobanuye:

KUVUGA ROZARI IDAHAGARARA. Twitabaza Umubyeyi waduhaye urugero rwiza rwo kunamba kuri Yezu no mu makuba! Tumwiyambaze tutarambirwa atuvuganire muri iki cyorezo kituzahaje inzira zikigendwa. Nyamara ziracyagendwa nubwo turi mu ngo ! Ntizigendwa se tukajya guhaha, tukajya kuri banki, tukajya kwa Muganga ! Ziragendwa ku ma telefone dutunze tukamenya amakuru atandukanye hari ubwo nazo zazazima twabuze icyo dushyiramo. Dusenge, dusenge, dusenge duhinduke zikigendwa! Kuguma mu ngo ni umugisha kuko si mu buhungiro, nimureke tuhasengere Imana idutabare ni cyo dufite twatabaza isi cyizewe dupfa kubikorana ukwemera, ukwizera n’urukundo bituranga

Muri gahunda ya “Gumana natwe Nyagasani” , mbasabye mbikuye ku mutima ngo dufatanye imyitozo itatu muri iki Cyumweru Gitagatifu twatangiye. Ejo ( yavugaga ku cyumweru cya mashami) twumvise Yezu atabaza Se ageze mu mahina!!! “Eli, Eli, lama sabaktani” ? Bivuga ngo Nyagasani, Nyagasani, icyatumye untererana ni iki? Imana itakira mu bayo mu ngo turimo. Ese aho ntitwayihunze nk’uko Intumwa zabigenje?

Akamaro ka Rozari ihererekanyijwe:

Padiri Rwasa Chrysante yagasobanuye muri aya magambo:

Bavandimwe, iyi Rozari Ntagatifu ihererekanyijwe, ni ibanga rikomeye ry’Ukwemera, ikaba intwaro ihashya umwanzi na ya mivumo ye yose twakomeje kwikanga muri Gikondo! Ni umwihariko kuritwe Abagatolika n’Icyishongoro cy’Indabo za Mariya !

Uko ikorwa

Yagize ati:

Buri mukristu ku giti cye cyangwa urugo bariyandika mu ITSINDA rizajya rivuga Rozali ku masaha abanogeye. Turabanza tugende twiyandika turi byibuze 5 tubaze dukwire amasaha yose y’umunsi (tujye dushyiraho na telecoms zacu zizadufasha kumenyana no kwibyaramo groupe za whatsapp tuzajya twifashisha nka groupe). Hanyuma abasigara tugende twiyongera kuri bariya bazaba batubanjirije mu matsinda atandukanye. Turaba tugize amatsinda 12 buri tsinda rirangije kuvuga rozari duhereye iri joro saa sita rijye rihita ryiyita izina rimwe mu mazina y’Intumwa za

Nyuma y’umunsi wa mbere hatangijwe gahunda ya rozari ntagatifu ihererekanywa, amatsinda  yose uko ari 12 araye abonye abantu biyemeje gukora uwo mwitozo

Kristu Umucunguzi wacu. Tuzarangiza umunsi wa mbere twese dufite amazina twihitiyemo ni nayo azaduherekeza kuri uru rugamba. Turusanzemo Ingabo za Mariya Curia Gikondo nabo bafite amatsinda yabo dore ko bo bamenyereye guhora bari maso ! Bo ntabwo baziyandika muri aya matsinda tugiye kurema.

 

 

 

 

 

Nyuma y’umunsi ubwo butumwa butanzwe, kugeza mu kanya ku mugoroba amatsinda uko ari 12 yari yamaze kubona abantu biyandikamo, ku buryo amasaha 24 ya mbere arangiye urwo ruhererekane rwa Rozari rwatangiye.

Umwitozo wa 2 : KWIYAMBAZA IMPUHWE Z’IMANA

Twiragize Impuhwe z’Imana zonyine

Muri iki gihe abantu bose birirwa mu ngo zabo, ubwoba bwa “coronavirus COVID-19” n’ibibazo binyuranye biri muri izo ngo nk’inkurikizi z’ubuzima busa n’ubwahagaze, ntakindi cyadufasha gusohoroka muri ubwo bwoba bw’ejo hazaza uretse kwiragiza impuhwe z’Imana. Yabivuze muri aya magambo:

Impuhwe z’Imana ntabwo zigereranywa! Ndabasaba ngo muri ya masengesho tuvuga anyuranye tuniyambaze Impuhwe z’Imana twese hamwe ku isaha ya cyenda tubifashijwemo na Radio Mariya. Twese hamwe duture Imana iyi si yugarijwe n’icyorezo. Iyi saha ntagatifu ntikaducike mu ngo zacu nk’umuryango cyangwa nk’umuntu kugiti cye.

Umwitozo wa 3 : Gufungurira abashonje

Ubusanzwe igihe cy’igisibo abakristu dushishikarizwa gukora ibikorwa by’urukundo birimo cyane cyane gufasha bagenzi bacu. N’ubwo twese twugarijwe n’icyo cyorezo, ariko ba Lazaro bo barushijeho kumererwa nabi. Impuruza ya Padiri Mukuru igamije gutabariza abo bose badafite uko bameze.

Ba Lazaro ni benshi impande zacu. N’ubwo ingo zacu zifunze dufungure ibiganza by’imitima yacu tubagoboke kuko nabo bakeneye kubaho.

DUFUNGURIRE ABASHONJE UKO IMANA IDUSHOBOJE.
Ku bwanjye ntabwo turahura n’inzara kuko tukibasha kubona ibyo duhaha : Leta irimo kutugoboka uko ishoboye kandi Leta ni twebwe nk’uko na Kiliziya itugoboka nayo ari twebwe! Iyi nzara irimo ikomanga ku miryango iwacu ntituyikingurire itatumara! Maze iminsi 2 mbatabaje, ndashimira abahise babyumva vuba na bwangu ndetse n’abarimo kubiteganya. Ndabinginze ngo dutabarane ingoga dukore ibishoboka byose byibuze kuwa 4 byibuze tuzegeranye ibizaba bimaze gukusanywa nubwo bitazatubuza gukomeza uru rugamba. Tuzabone uburyo twabigeza ku bavandimwe bacu bazahaye vuba. Ndisabira byibuze buri muntu uri busome ubu butumwa utaragira icyo atubwira adutera akantu uko ashoboye! Ukibasha kubona uko akoresha telefone nzi kandi n’Imana izi ko hari uko agihagaze! Nimwigomwe n’Imana ibyumve pe erega tugeze ahakomeye wivuga ngo abandi bazitanga cyangwa ngo nzabaha ejo. Oya tugire umutima utabara. Umugisha w’iki cyumweru gitagatifu ntuduhitehoo ! Yezu aradutabaza. Yezu aradusaba ! “Eli, Eli, lama sabaktani !”

Iyi myitozo ko itareba abakristu ba paruwasi ya Gikondo gusa, nawe ufunguye uru rupapuro  birakureba.  Kora iyi myitozo aho uri, kuko nawe yagufasha muri ibi bihe turimo.

Komisiyo y’Itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *