“URUGO” NI YO KILIZIYA Y’IBANZE
Abakristu bajyaga bashishikarizwa kumva ko urugo arirwo Kiliziya y’ibanze bakagira ngo ni ugukabya. None kuva aho icyorezo cya coronavirus kigereye mu gihugu cyacu, twese turasabwa kuguma mu ngo zacu. Ku buryo bw’umwihariko abakristu bagashishikarizwa kumva ko ibi bihe bitagomba kubatandukanya n’Imana, ngo babeho nkaho “Kiliziya” umuryango w’Imana utakibaho, bitewe n’uko batagishobora kujya kumvira misa cyangwa gusengera mu “nzu y’Imana”.
Ibihe turimo ni umwanya wo gushyira imbaraga mu isengesho ryo mu rugo
Bavandimwe, nk’uko Umushumba wacu Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda, Arkiyepisikopi wa Kigali akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda aherutse kubitangariza umunyamakuru wa Radio Maria Rwanda, iki gihe turimo ni “icyo gushyira imbaraga no guteza imbere isengesho ryo mu rugo”.
Turimo gushishikariza abakristu gusengera mu rugo. Iki ni igihe cyo gushyira imbaraga no guteza imbere, rya sengesho ryo mu rugo. Ubundi, no mu bihe bindi nk’ibi ngibi, aho abantu badashobora guhura cyangwase hari n’igihe umuntu aba arwaye, n’abamurwaje badashobora kujya mu misa, turimo kubashishikariza ko n’icyumweru bashobora kugihimbariza mu rugo, umuhimbazo w’Ijambo ry’Imana mu rugo.
Ibi bizadufasha kubungabunga roho zacu, bizirinde kurwara ubworo no kugwingira, kuko tutazi igihe ibi bihe bizamara. Abashumba bacu nabyo babidufashijemo, batugenera umurongo udufasha kubikora kimwe, kandi ku buryo bunoze, baduha iyi mfashanyigisho : LIturgie Familiale de la Parole de Dieu.pdf
Ku bakristu bamwe bibazaga uko bahazwa igihe bakoreye umuhimbazo w’Ijambo ry’Imana mu ngo , Umushumba wacu abagira inama yo kwakira Yezu ku mutima, kuko gushaka umusaseredoti aguhaza umubiri wa Kristu bisaba kwitonderwa cyane:
Mu guhazwa rero, iyo umuntu yumvise misa ari mu rugo, akayumva kuri radiyo cyangwa kuri televiziyo, hari ukwakira Yezu ku mutim. Yezu afite ububasha bwo kugera hose no kuri bose , ku buryo kumwakira ku mutima niyo udahawe ukarisitiya, ubwabyo bifite inema igufasha kandi ikwubaka. Bibaye ngombwa, umwe, babiri, bitari ikivunge, akagera kuri paruwasi, Padiri Mukuru ashobora kureba uko amuha Ukarisitiya. Ariko ni ibyo kwitonderwa, kuko, hari ibyo tutarashobora kugeraho, nk’ahandi, niba umuntu agiye aho umuntu yicaye n’aho yakoze, hari imiti bahatera kugira ngo niba ayihasize,(coronavirus) umukurikiye atayandura. Ibyo byose niyo mpamvu bidusaba kwitonda bigakorwa iyo ari ngombwa koko.
Isengesho ryo mu ngo rituma tutiheba
Uyu munsi kuwa kane tariki ya 26/03/2020, mu gitambo cya Misa Nyirubutungane Papa Fransisko, yaturiye isi yagarutse bihe bikomeye isi irimo, avuga ko abantu bafite ubwoba bwinshi, asabira Nyagasani ngo aduhe gutsinda ubwo bwoba:
Muri iyi minsi y’imibabaro myinshi, abantu bafite ubwoba bwinshi. Ubwoba bw’abantu bageze mu zabukuru badafite ababitaho, aho bari mu mazu y’amasaziro cyangwa mu bitaro barwariyemo batazi urubategereje. Ubwoba bw’abakozi batakaje bari bafite, bahangayikishijwe n’uburyo bazatunga imiryango yabo. Ubwoba bw’abantu benshi muri iki gihe bita ku bantu kandi bazi ko bashobora kwandura . N’ubwoba bwa buri muntu muri twe, kuko buri wese azi ubwoba bwe. Dusabe Nyagasani adufashe kumugirira icyizere, kwihangana no gutsinda ubwo bwoba bwacu.
Isengesho ryo mu rugo : “Garde- fou” iturinda kurarukira mu bigirwamana
Asoza inyigisho yatanze muri iyo misa , Nyirubutungane Papa yagarutse no ku myitwarire y’Abayisiraheli igihe bari mu butayu, Musa yagiye kubonana n’Uhoraho. Abayisiraheli ntabwo bashoboye kwihanganira ubuzima bugoye bwo mu butayu, bahita bateshukwa ku mategeko y’Uhoraho, bibumbira ikigirwamana, baragisenga. Yasabye buri wese kwisuzuma akareba “ibigirwamana afite” cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye. Bumwe mu buryo budufasha kwirinda kugwa mu gishuko cyo kwibumbira ibigirwamana ni iryo sengesho ryo mu rugo, n’uwo muhimbazo w’Ijambo ry’Imana mu rugo. Koko rero, iryo sengesho rituma ” connection” hagati yacu n’Imana idacika cyane cyane muri ibi bihe tutabona abashumba bacu hafi yacu nk’igihe Abayisiraheli batabonaga Musa iruhande rwabo.
Kugira rero umwanya w’isengesho cyangwa umuhimbazo mu ngo zacu, bituma twibuka gusabira ba “Musa” bacu b’iki gihe aho tutakibabona bugufi yacu. Isengesho ryo mu rugo rituma tudatinyuka kwoshya ba “Aroni” basigariyeho Musa, ngo tubagushe mu cyaha cyo kudufasha kubumba ibigirwamana byacu. Bityo twese aho turi mu ngo zacu, tugakomeza kunga ubumwe, tugakora uruhererekane rw’amasengesho dusabira isi yacu, igihugu cyacu na Kiliziya yacu, dutakambira Uhoraho ngo adukize icyi cyorezo cya Coronavirus, nk’uko twabisabwe n’Abashumba bacu, tukavugira hamwe iri sengesho :Isengesho ritabaza Imana-koronavirusi
Komisiyo y’Itangazamakuru
Paruwasi Gikondo