WA MUNTU WIBYE OSTENSOIR N’ISAKARAMENTU I GIKONDO YARAFASHWE
Mu ijoro ryo ku itariki ya 26/02/2020, nibwo ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye (Whatsapp, Twitter ) zihuza bamwe mu bakristu baba abo muri Paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti, baba n’abo mu zindi paruwasi, hatangiye kunyura “Itangazo ryo kumenyesha” , ryagiraga riti : “ Uyu munsi kuwa gatatu tariki ya 26/02/2020 hagati ya saa 06:00 na 06:05 za mugitondo, ubwo igitambo cya misa cyari gitangiye, umujura yinjiye muri chapelle y’ishengerera rihoraho, yiba Ostensoir irimo Isakaramentu Ritagatifu”.
Iyo nkuru ikimara gusohoka, havuzwe amagambo menshi kandi anyuranye, arimo uburakari n’akababaro ariko nanone agaragaramo n’icyizere cy’uko uwayibye azaboneka : Ku batarashoboye kubona ubwo butumwa, dore amwe mu magambo yoherejwe kuri whatsapp :
- ” Ibi ntibisanzwe, arayishyirahe namara guheranirwa abuze umuguzi? Abaye atazabona aho ayigurisha, azayigarura?”
- Azaritambagiza hose azi ko abona cash ariko ntazi ko Imana idakinishwa.”
- “Yezu atubabarire yigaragaze.”
- “Erega nimumureke kuko ntazi uwo akinisha. Azafatwa cg se yigarure, kuko dukeneye kumubona kandi bizakunda turi kumusengera.”
- “Yezu weee!Imana idufashe iyi Ostensoir iboneke.”
- “Ni igihe gito, hari ibidakinishwa, izaboneka ntakabuza…”
- “My God, birababaje. Azafatwa cg abigarure kandi ndacyeka n’ubu yabuze amahoro”
- “Mbega ibintu bibi, ashobora gukomeza akarindangira bikarangira itugarukiye. Nyagasani amugarure mu nzira.”
- “Amakuru y’umujuru uri gutambagiza Yezu nk’imari atazi ko Yezu atagurishwa ageze he?”
“Ababibana amarira basarurana ibyishimo”
Igihe Paruwasi yiteguraga gutaha Kiliziya nshya, hari ibyo Serivisi ishinzwe imiturire mu Mujyi wa Kigali yasabye ko bibanza kuzuzwa, muri byo harimo “cameras de surveillance”. Abakristu bamwe babanje kumva ko ari ukugondoza paruwasi yabo , kuyirushya ko kuyigirizaho nkana, none tumaze kubona ibyiza byo kuba mu mpande zose za kiliziya hari cameras, aka wa muhinzi ubiba arira igihe cyo gusasura cyagera agasabwa n’ibyishimo. Izi camera nazo zaguzwe twumva ko ari ugupfusha ubusa amafaranga yashoboraga gukoreshwa ibindi, ariko ubu zidufashije kugaruza iki gikoresho gitagatifu cya liturujiya. Ivi video iratwereka uburyo aho umujura yanyuze amaze kwiba
Iminsi y’umujura ngo ni 40 ariko iy’uwibye Yezu yo ntiyarenze 20
Kuva umunsi ubwo bujura bwabereye kugeza ejo ku cyumweru tariki ya 15/03/2020, company “GUARDS MARK” ifasha Paruwasi kubungabunga umutekano wo ku kiliziya n’uw’abahagenda, yari yarakomeje gushakisha amakuru y’aho uyu muntu yihishe. Ubusanzwe, bavuga ko iminsi y’igisambo ari 4o, ariko noneho iy’ikibye Ostensoir n’Isakaramentu ritagatifu ntiyarenze 20 , kuko ejo aribwo hari hashize iminsi 20, abyibye. Company “GUARDS MARK” ikimara kumufatira aho yabaga muri Bishenyi mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Kamonyi, bamusanze agifite Ostensoir yonyine . Bakimara kumufata bamuzanye aho yakoreye icyaha bityo huzuzwa amagambo y’umwe mu bakristu yanditse ku rubuga ruhuza abakristu bamwe ba Paruwasi yacu bahuriyeho, agira ati:“Azafatwa cg abigarure kandi ndacyeka n’ubu yabuze amahoro.”
Dushimiye abakristu bose bakomeje gusengera no gusabira uyu muvandimwe wari wifuje ko dutangirana igisibo umutima utari hamwe.
Dushimiye kandi na “Guards Mark” iducungira umutekano. yo itaracitse intege ahubwo igakomeza gushakisha no gukurikirana ibimenyetso.
Dushimiye n’Imana yabanye natwe muri ibi bihe byose tunayisabe idukize kandi idutsindire icyoreze cya Coronavirus.
Burya Yezu si “imari” igurishwa!
Nk’uko umwe mu bakristu yari yabyanditse mu butumwa bwe, uriya mujura ntiyigeze atakereza ko Yezu atari “imari igurishwa . Yagize ati: ” Amakuru y’umujuru uri gutambagiza Yezu nk’imari atazi ko Yezu atagurishwa ageze he?”
Dushimiye abakristu bose bakomeje gusengera no gusabira uyu muvandimwe wari wifuje ko dutangirana igisibo umutima utari hamwe.
Dushimiye kandi na “Guards Mark” iducungira umutekano, yo itaracitse intege ahubwo igakomeza gushakisha no gukurikirana ibimenyetso kugeza igaruje ibyari byibwe.
Dushimiye n’Imana yabanye natwe muri ibi bihe byose tunayisabe idukize kandi idutsindire icyoreze cya Coronavirus.
Komisiyo y’Itangazamakuru