“2020”: Abanyagikondo bayinjiranyemo umugisha na “vision nshya”.
Abanyarwanda bavuga ko iminsi ikurikirana ariko ntise, n’imyaka igasimburana ntihagire umwaka uza usa n’undi. Na “Te Deum” twizihije mu myaka yose yahise ntayigeze isa n’iyatwinjije muri 2020. Abaje mu mu misa yo gushimira Imana yabereye muri Kiliziya ya Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti Gikondo,kuwa kabiri tariki ya 31/12/2019, ubwo twiteguraga kwinjira mu mwaka wa 2020, ntibazibagirwa inyigisho n’impanuro Padiri NIZEYIMA Eugène, Umukuru w’Umuryango w’Abapadiri b’Abapallottini mu Rwanda, muri Repubuka Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu Bubiligi yatanze mu misa izwi cyane ku izina rya “TE DEUM”. Twifuje gukomeza kunyunguta iyo nyigisho kubera ubukungu bw’impanuro byihariye dusangamo.
Burya ngo “uko utangiye umwaka niko uwurangiza.”
Padiri Eugène yatangiye inyigisho ye yibutsa uburyo cyera, ababyeyi cyangwa abarimu bakoreshaga bashaka gutoza abana kwitwararika kwirinda ibiki, cyane cyane mu ntangiriro z’umwaka. Birashoboka ko wowe nanjye tutabonye abo barimu, ariko inyigisho yabo , no muri ibi bihe zadufasha. Ni aho Padiri yahereye yibutsa ibyo bihe byahise.
Abo babyeyi rero ngo babwiraga abana cyangwa abanyehuri bigishaga, ko uko umuntu atangiye umwaka ari nako awusoza. Maze abana bose bagaharanira kwitwara neza, gukora neza, kuvuga neza, mbese muri byose bakagerageza kwitwararika kugendera kure ikibi,ahubwo bagashakisha icyiza kugira ngo kizabaherekeze umwaka wose . Padiri ati:” waba urebye umuntu ikijisho bakakubwira ngo uzarangiza umwaka ureba ikijisho. waba uwutangiye wimana ikijumba, ukazawusoza wimana, wagira ibyago ukawutangira urwana cyangwa utongana, bikaba uko.“
Ibyo rero ngo byatumaga abana bitwararika buri gihe, bagashakisha ibikorwa byiza, kugira ngo bazasoze umwaka bakora neza cyangwa bavugwa neza. Iyo “pédagogie” y’ababyeyi b’icyo gihe, n’iyo “logique” y’abo bana, n’iyo Padiri yashingiyeho mu nyigisho ye yo kuri uwo mugoroba, ati:” Nk’abakristu, dutangire umwaka dushimira Imana, kugira ngo tuzawurangize tukiyishimira, dusabe Imana umugisha kugira ngo tuzasoze tuwufite.”
Yifashishije amasomo Liturujiya yari yateganyijwe uwo mugoroba, agira, ati: “Natekereje ko dutangira uyu mwaka dusaba kandi twakira umugisha w’Imana; ubwo dukurikije ya logique( ya myumvire ) y’abana, , ubwo tuzarangiza umwaka wose “ dufite Umugisha w’Imana.”
Yabanje gusobanura icyo umugisha aricyo:
” Umugisha, ni ikinyuranyo cy’umuvumo. Ni ijambo ryiza ubwirwa wifurizwa ibyiza mu buzima bwawe. Kandi baravuga ngo Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana. Ni nayo mpamvu umugisha uturuka ku Mana. Naho “umuvumo” ugasobanura ibintu bibi bivugwa ku muntu , kugira ngo ibyo bibi bivuzwe, bizamubeho mu buzima bwe kandi byigaragaze.
Twebwe rero twaje hano ngo dusabe umugisha. Imana ivuge ibyiza ibitwerekezaho, maze ibyo byiza bizaduherekeze umwaka wose cyangwa se ubu n’iteka yose.”
Nk’uko Imana yasezeranyije Abayisiraheri kubaha umugisha, ikabibwira Musa ngo amenyeshe Aroni n’ababahungu be uko bazajya babigenza, Padiri Eugène we yabibwiye abari muri iyo misa abiberekezaho, muri aya magambo:”
” Abanyagikondo tuzajya tubaha umugisha tuvuga tuti:” Ahoraho nabahe umugisha! Uyu mwaka muzabane n’Uhoraho, muhinge weze, mworore zibyare, mubyare muheke, mukuze, mubyare hungu na kobwa, mugire inshuti, mugire abavandimwe babagenderera, mbese icyo imitima yanyu yifuza kitarimo icyaha cyose. Maze umwaka wose ibyo bizababeho.”
Natwe ubwo dutangiye umwaka twakira umugisha w’Imana tuzawurangiza dufite umugisha w’Imana
Mu izina ry’Abanyagikondo, ati:” Twiyemeje kuzamenya Jambo”
Nyuma yo kubasabira umugisha , nawe yagize icyo asaba abari aho: “Ndasaba ngo dutangire uyu mwaka kandi dushimira Imana. Ubwo nituyishimira uyu munsi, tuzarangiza umwaka wose dushimira Imana. Ikindi kandi, kubera ko turi mu bihe bya Noheri, twizihiza Jambo watuvukiye, akaba muri twe, uwo Jambo ndagira ngo dutangire umwaka turahirira ko “tuzamumenya, kuko yaje mu be, maze abe ntibamumenya. Ndagira ngo dutangire umwaka tuvuga ngo: ” Wowe Jambo wigize Umuntu, waje muri twe, none twebwe twiyemeje kuzakumenya”. Nubivuga uyu munsi uzarangiza umwaka uri kumwe na Jambo kandi umumenyeshe abandi.
“Agashinge k’Imana”
“Ariko rero twitonde, Imana igira uko ivuga, ikagira n’ibyo ivugiramo. Burya umugisha ntabwo uturuka mu biza biryohereye, cyangwa mu bishashagirana gusa, oya! Hari n’ubwo umugisha unyura muri bya bindi abandi bita umuvumo, mu byo amaso y’abantu bita “ibizazane”, ariko Imana ikaba ariho inyuza umugisha wayo.”
Reka mbahe urugero…, iyo muganga aguteye agashinge…, wagira ngo akugiriye nabi, nyamara aba akugiriye neza, kuko akaguteye anyujijemo umuti, akaba anyujijemo atyo ubuzima. Hari n’igihe Imana igukubita akanyafu, kugira ngo ubuzima bunyure muri ako gashinge cyangwa muri ako kanyafu, maze twongere tugarure ubuzima, maze mu buryo bwa kimuntu, twarira amarira agashoka ku matama, abatubonye bati: ”dore nyakugorwa!” Naho burya Imana yaguteye agashinge kugira ngo ubuzima bunyuremo, wongere ube umuntu nyamuntu, wongere ube umuntu ufite impagarike n’ubugingo. Burya umugisha ufite aho unyura. Umugisha ntunyura mu binyuze amaso, mu biryohereye gusa, kuko n’ibiryohereye byose atariko bimera neza, dore n’isukari ubu isigaye itera diabète.
Ikindi kandi burya ngo igincuncu n’umuravumba nabyo bivamo umuti ukomeye cyane. Bisobanuye ko Imana ishobora kunyuza imigisha yayo, mu bigeragezo duhura nabyo bya buri munsi, abaturebye bakagira ngo twaragowe, kandi ariho Imana yiyemeje kunyuza imigisha isaha kuduhundagazaho.”
Impuhwe zirenze ubutabera
Ngo uzabwire Abayisiraheli uti, nanjye mbwiyeye abanyagikondo , nti: “Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze!” Impuhwe z’Imana zisobanura iki? Impuhwe bivuga ibyo duhabwa tutari dukwiye. Bitandukanye n’ubutabera. Kuko mu butabera umuntu ahabwa icyo akwiye, waba warasinye contrat yo guhembwa ibihumbi 5000frw, iyo ukwezi gushize baguhemba ibihumbi bitanu. Niba ukora mu iduka, wasinyiye ko n’uramuka uhombye bazagukata 1000frw, iyo wahombye barakigukata. Niyo uburanye urubanza ugatsindwa, ubwo ni ubutabera, niba ugomba gufungwa urafungwa. Ibyo ni ubutabera.
Ariko impuhwe z’imana zo zirenze ubutabera, n’ubwo zigiramo ubutabera, ariko ziraburenga, noneho Imana ikaduha n’ibyo tudakwiriye. Ukaba uri umunyabyaha ukwiriye igihano, ariko Imana ikavuga ngo uri umwana wanjye, singuhannye, ndakubabariye, komeza utere intambwe unsanga. Izo ni impuhwe za Nyagasani. Ukaba wari ukwiriye ibihano, ndetse biremereye cyane, ariko Uhoraho kuko ari Umunyampuhwe, akavuga ati:” Mbizanyemo iby’ubutabera, ninde warokoka? Kuko n’intungane bwira icumuye kangahe ra? ( bose , bati:” karindwi). Ubanza noneho bitakiri karindwi gusa ahubwo byarabaye 14.Ariko mu muhwe zayo ikatubwira iti:”Muri abana banjye, ndacyabarinze”. Nguwo umugisha dusaba.
“UHORAHO ATUREBANE IMPUHWE, ADUSAKAZEHO IMBABAZI”
Padiri yasabiye Abanyagikondo kugira ngo Imana ibababarire ibyaha byose bakoze: “Uhoraho natugirire impuhwe. Yoye kuduhora ibyaha twakoze muri 2019, yoye kuduhora ibyaha twakoze kuva twavuka. Yoye kuduhora intege nke zacu ahubwo, Uhoraho atugirire impuhwe. Nguwo umugisha dusaba muri aka kanya. Nabarebane impuhwe, aturebane impuhwe twese, kandi adusakazemo imbabazi. Amen”
“AMAHORO Y’UMUTIMA ATURUKA MU MUTIMA W’AMAHORO”
Nk’uko Padiri Eugene yabisobanuye, ngo “amahoro nyayo aturuka mu mutima”. Ngo niwo mugisha ukomeye cyane.” Uhoraho rero ngo yadusezeranyije ko azatwitaho, akaduha amahoro mu mwaka wa 2020.
Ese ayo mahoro y’umutima aturuka hehe? Hari umupadiri waririmbye ngo: “Amahoro y’umutima aturuka ku mutima w’amahoro”. Ni imvugo ihanitse cyane ariko ifite icyo isobanuye. Ni ukwigiramo amahoro mu mutima wawe, amahoro ukeneye ukayaha n’abandi. Niwiha amahoro mu rugo rwawe, amahoro ukeneye ukayaha n’abandi, ndababwira ukuri, umugisha w’Imana uzadusesekaraho. Uhoraho azakwitaho, nabona n’ibigiye kutubuza amahoro abidukureho, abidukize maze umutima wacu ugire amahoro ubu n’iteka ryose.”
IBANGA RY’AMAHORO MURI 2020: VISION NSHYA
2020 ku banyagikondo ije ari vision nshya nk’uko Padiri Eugene yayisobanuye, ati:
“Kandi reka mbabwire, amahoro nyakuri aturuka ku mutima ukunda Imana. Amahoro nyakuri aturuka ku mutima wababariye, amahoro nyakuri aturuka ku mutima wicuza. Ngiryo ibanga ry’amahoro dusaba mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, ni Vision ikomeye cyane: Umutima wicuza. Umutima ukunda Imana, kandi umutima uca bugufi. Ibyo Imana izabiduha kandi izabiduha, nidutangira umwaka nk’uko tuwutangiye ubu, tubihabwa nka bya bindi by’abana tuzarangiza 2020, dufite umutima wuzuye amahoro.Uhoraho yaravuze , nanjye ndabibasabiye n’ubwo ndi umunyabyaha bwose, Banyagikondo, Uhoraho nabiteho kandi abahe amahoro mwifuza muri uyu mwaka wa 2020.
Mu gucutsa igice cya mbere cy’inyigisho ye, Padiri Eugene yifashishije amagambo asoza umutwe wa 6 w’Igitabo cy’Ibarura, agira ati:” Nguko uko bazambariza izina ryanjye ku Bayisiraheli, nanjye mbahe umugisha”. Maze nawe yongeraho ati :” Ibyo Uhoraho yavuze najye ndabivuze, naWe abahaye umugisha , umwaka mushya muhire wa 2020.”
Ngo Abanyakorenti bavugaga mu ndimi abandi batumva , Abanyagikondo bo bavuze mu ndimi Banki Nkuru yumva neza!
Buri mwaka , mu gihe mu Misa yo gushimira Imana, Biro y’Inama ya Paruwasi y’Ikenurabushyo ifite umuco wo kumurikira abakristu ibikorwa hy’ingenzi biba byarakozwe. n’uyu mwaka ni uko byagenze. Mu kwishimira ibikorwa byagezweho, igikorwa cyagarutsweho cyane ni igikorwa cyo kwagura Kiliziya ya Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti- Gikondo. Ni igikorwa cyavugishije benshi, baragitangarira, bamwe bagera n’aho bakitirira Vatikani kuko bumvaga Abanyagikondo batagiterura ngo bagishyigure bakigeze bonyine ku ntera ibereye ijisho. Ibi nibyo byatumye Biro ya Paruwasi yifuza gushimira buri wese wagize uruhare kuri iki gikorwa. Ku bu ryo bw’umwihariko hashimiwe Imiryangoremezo 5 ikurikira: St. Fabien; St Jean Bosco; St Enfant Jesus; Ste Therese de Calcutta na St Côme. Naho impuza Impuzamiryangoremezo 5 zaje ku isonga ni : St Patrick, Ste Rose de Lima, St Martin, St Jean Baptiste na St Boniface
Abayobozi b’iyo miryangoremezo n’izo mpuza buri wese akaba yarahawe Bibiliyana Certificat. Mu nyigisho Padiri Eugene yatanze, yagarutse kuri ubwo bwitange, nawe ashimira Abanyagikondo, ati: ” Natwe i Gikondo dufite impamvu zo gushimira Imana: wenda ntabwo tuvuga indimi nk’abo muri Kiliziya y’i Korenti, ariko hari ibindi byinshi Imana yaduhaye birenze kuvuga izo ndimi. Duhereye kuri raporo y’ibyakozwe mu maze kutugaragariza, nanjye navuga nka Pawulo nti:” Mushimire Imana kuko ibyo yabakoreyemo ari ibitangaza. Kuko biriya bintu byose byavuzwe ntabwo wakemera ko ari abakristu ba Gikondo bangana batya babikoze. Ntabwo wamenya ko biriya bintu byose byakozwe n’amaboko yacu, ni ikintu gitangaje. Isomo tuvanyemo ni iri: Ntabwo abantu bakora ibintu bikomeye ari ba bandi bakomeye gusa. Impuzamoryangoremezo cyangwa imiryangoremezo yahize indi mu gutanga itafari ntabwo ari iyituwe n’abakristu bakomeye…, reka daaa! Irindi somo ni uko mu gihe Abanyakorenti bavugaga mu ndimi abandi batumva , abanyagikondo bo mwavuze mu ndimi Banki Nkuru yumva”
NTAWABURA ICYO ASHIMIRA IMANA
Nk’uko bimenyerewe hano I Gikondo kandi, muri iyo misa ya Te Deum, nibwo abakristu baza bitwaje amabahasha bashyizemo ituro ridasanzwe ryo gushimira Imana. Kuri uwo mugoroba ariko, buri wese utari wabonye ibahasha nawe yahawe ibahasha kugira ngo atavaho acikanywa n’iyo ngabire yo kumenya gushimira Imana. Mu ijambo Padiri Mukuru yavuze muntangiriro y’icyo gikorwa, yagize ati: “ Mpagaze hano imbere kugira ngo nshimire Imana kubera ko mpagaze hano. Ubundi muri kamere yanjye ntabwo nkunda kwibonekeza. Nkunda akazi gusa. Ariko umuntu wumva ntacyo yashimira Imana mu buzima bwe yabayemo, nashimire Imana byibura kubera ko mpa-ga-ze ha-no, Ntabwo narinzi ko nshobora kuba mpagaze hano. Mushimire Imana kuko mpa-ga-ze aha. Muyishimire rwose. Jyewe rero ndayishimira, mu izina ryanjye bwite, nkayishimira mbashimira kubera ko mwampetse mu ngobyi y’amasengesho.”
KUBERA UMUGISHA YARONSE YISIYE”MUGISHA”
Ka “gashinge k’Imana” rero hari ubwo kaza kababaza cyane, ariko kuri Padiri Rwasa , n’ubwo ako Imana yamutseye mu mezi 6 yamaze aryamye mu bitari i Nairobi, katari koroshye, nako aragashimira Imana: “Niba hari umuntu wakubititse cyane muri uyu mwaka, akagezwa kure n’iminsi, NDI-MO! ariko ndashimira Imana. Ubu jyewe mpagaze hano nitwa “MUGISHA” , “jyewe ndi MUGISHA”. Ndabarahiye, niyo napfa ejo, jyewe ndashimira Imana, Cancer murayizi. Iminsi Imana yanyongeje nkaba nkiri muzima, ndayiyishimiye. n’iy’izanyongera nayo ndayiyishimiye. Kuko nagarutse nkongera nkakandagira muri chantier yayo, kandi tukaba twarabashije kwakira Yezu muri iyi kiliziya tuvuye muri salle. None aho mpagaze aha- nga-ha, nda- yi-shi-mi-ra!”
Yayishimiye byinshi rero, birimo kuba yarazanzamutse akongera akaba umuntu” no kuba muri icyo gihe cyose yamaze mu bitaro atarigeze ahagarika gutanga “itafari” yari yariyemeje ku rwego rw’umuryangoremezo abarizwamo no ku rwego rwa Bureau ya paruwasi .
Padiri Eugène nawe yashimiye Imana kuba Padiri Rwasa Chrysante yaragarutse
Ngo igihe Padiri Eugène yamaze iminsi atabona ibitotsi kubera ijambo mugenzi we Padiri Rwasa yamubwiye igihe yari amuherekeje agiye kwivuza i Naïrobi. Ngo icyo gihe Padiri Eugène yabwiye Padiri Chrysante ko nagaruka azasanga kiliziya yuzuye, maze undi aramusubiza ngo:” Hari igihe ntagaruka!” Iryo jambo rero ngo ryamuteye ubwoba ku buryo yamaze iminsi adasinzira. Kuba rero bari bahagararanye imbere kuri Altari, muri Kiliziya yuzuye, imbere y’imbaga y’abakristu, byabaye ubuhamya bukomeye n’impamvu kuri we yo gushimira Imana. None wowe muvandimwe ni iki ushimira Imana muri iyi ntangiriro y’umwaka?
Ntacyatuma udashimira Imana, niyo waba…. ( Aha twari muri Santarari ya Murambi).
Muri icyo gitambo cya Misa kandi, nibwo abagize Imana ya Paruwasi y’Ikenurabushyo ndetse n’abagize Biro yayo, baherutse gutorwa, beretswe imbaga y’abakristu. Ni ukuvuga, abayobozi ba za komisiyo 12 zisanzwe, abayobozi ba santarari 2 Paruwasi ifite n’abayobozi b’Impuzamiryangoremezo 22. Bose bari kumwe na Padiri Mukuru ari nawe Perezida w’Inama ya Paruwasi y’Ikenurabushyo, bapfukamye kuri altar , imbere y’ubushyo bemeye gukenura, maze Umukuru w’Umuryango w’Abapadiri b’Abapallottini mu Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu Bubiligi, Nyakubahwa Padiri Eugène NIYONZIMA, abaha umugisha wihariwe ubaherekaza muri ubwo butumwa. Muri Santarari ya Murambi, uyu muhango wabaye mu misa yo kuri Bonne Année, na none imbere y’abakristu. Tubifurije mwese ubutumwa bwiza.
Tubifurije mwese Ubutumwa bwiza n’umwaka mushya muhire wa 2020. Imana iduhe umugisha wayo twese.
Habumukiza Joseph
Komisiyo y’Itangazamakuru
Paruwasi Gikondo